Soma ibirimo

12 UKUBOZA 2012
U BUFARANSA

U Bufaransa bwashubije Abahamya ba Yehova amafaranga bwari bwarafatiriye mu buryo butemewe n’amategeko

U Bufaransa bwashubije Abahamya ba Yehova amafaranga bwari bwarafatiriye mu buryo butemewe n’amategeko

Nyuma y’imyaka 15 Abahamya ba Yehova bamaze basaba kurenganurwa n’inkiko, ku itariki ya 11 Ukuboza 2012, leta y’u Bufaransa yabashubije amafaranga yabo yari yarafatiriye angana n’amadolari y’amanyamerika 8.294.320.

Mu wa 1998, leta y’u Bufaransa yemeje ko Abahamya ba Yehova bazajya batanga umusoro uhanitse wa 60 ku ijana by’impano zo mu rwego rw’idini babona. Mu mwaka wa 2003 leta yabategetse kwishyura igice cy’ayo mafaranga. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko leta y’u Bufaransa yarengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova ibaca imisoro itemewe n’amategeko, ku buryo iyo uwo mwanzuro uza gushyirwa mu bikorwa wari gutuma ibiro by’Abahamya mu Bufaransa bifungwa, kandi umurimo wabo wo kwigisha Bibiliya ugahagarara. Kubera ko urwo Rukiko rwemeje ko iyo misoro bakwaga inyuranyije n’amategeko, leta y’u Bufaransa yatangiye gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urwo Rukiko, isubiza Abahamya amafaranga yose yari yarafatiriye harimo n’inyungu, hamwe n’ayo Abahamya bakoresheje mu manza.

Abashinzwe amakuru:

J. R. Brown wo mu Biro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Bufaransa: Guy Canonici, tel. +33 2 32 25 55 55