Soma ibirimo

29 UKWAKIRA 2018
U BUFARANSA

Umwuzure wibasiye amagepfo y’u Bufaransa

Umwuzure wibasiye amagepfo y’u Bufaransa

Ku itariki ya 14 n’iya 15 Ukwakira 2018, imvura idasanzwe yibasiye uduce two mu magepfo y’u Bufaransa, iteza imyuzure yahitanye abantu bagera ku 10.

Ibiro by’ishami byo mu Bufaransa byatangaje ko nta Muhamya wahasize ubuzima, ariko imwe mu miryango y’Abahamya yarimuwe. Hari Abahamya bavuze ko inzu zabo zangiritse mu buryo budakabije; ariko hari inzu eshatu zangiritse cyane. Urwego Rushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi rukorera ku biro by’ishami rurimo rurafasha abavandimwe bacu bibasiwe n’ibyo biza.

Dukomeje kwiringira ko Imana yacu Yehova ‘azakomeza’ abavandimwe bacu bakomeje kumwiringira muri ibi bihe bigoye.—Zaburi 63:8.