11 NYAKANGA 2019
U BUGIRIKI
Ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo: “Urukundo ntirushira!” ryabereye Atene mu Bugiriki
Itariki ya: 5-7 Nyakanga 2019
Aho ryabereye: Sitade y’imikino ya Olempiki iri mu mugi wa Atene mu Bugiriki
Indimi: Icyongereza, Ikinyalubaniya, Ikigiriki, Ururimi rw’amarenga rw’Ikigiriki, Ikinyarumaniya (kivugwa mu magepfo y’u Bugiriki) n’Ikirusiya
Abateranye: 36.873
Ababatijwe: 406
Abaje baturutse mu bindi bihugu: 6.000
Ibiro by’Abahamya byatumiwe: Alubaniya, Amerika yo Hagati, Arumeniya, Bulugariya, Fiji, Kirigizisitani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Macédoine du Nord, Ositaraliya, Turukiya, u Burayi bwo Hagati n’u Buyapani
Inkuru y’ibyabaye: Umukozi wo mu kigo gitwara abagenzi yagize ati: “Maze igihe kinini nkora akazi ko gutwara abantu, ariko ni ubwa mbere nabona abantu bazi gutegura urugendo no kwita ku bagenzi bene aka kageni. Ibyo nabonye ejo byarantangaje cyane. Gutegura urugendo rw’abantu 2.600 mu gihe gito nk’iki, ntibyakorohera buri wese. Ariko icyanshimishije kurusha ibindi ni ukuntu abantu bose bari bishimye. Reka mbisubiremo, maze igihe nkora mu bijyanye n’ubukerarugendo, ariko mvugishije ukuri ni mwe musekera abantu mubikuye ku mutima.
Abavandimwe na bashiki bacu basaga 4.000 bitangiye gutegura ahazabera ikoraniro
Abakiri bato baha ikaze abashyitsi mu Bugiriki
Umwe mu bantu 406 babatijwe arimo abatizwa
Bashiki bacu bavuga Ikinyarumaniya bifotoreza ahabereye ikoraniro. Ni ryo koraniro mpuzamahanga rya mbere ribereye mu Bugiriki, disikuru zigasemurwa mu Kinyarumaniya
Abashyitsi bajyanye kubwiriza n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu Bugiriki
Abashyitsi batembereye ahantu nyaburanga
Mu birori byo kwakira abashyitsi, abavandimwe bakinnye darame igaragaza uko Pawulo yabwirije mu Bugiriki
Abavandimwe na bashiki bacu bataramiye abashyitsi bababyinira imbyino gakondo
Mushiki wacu acurangira abashyitsi akoresheje igikoresho gakondo
Abashyitsi biga amwe mu magambo y’Ikigiriki
Umuvandimwe David Splane wo mu Nteko Nyobozi, atanga disikuru isoza ku munsi wa kabiri w’ikoraniro. Iyo disikuru yasemuwe mu Kigiriki
Abari mu murimo w’igihe cyose wihariye bapepera abateranye ku munsi wa nyuma w’ikoraniro