Soma ibirimo

Abavandimwe bacu bo mu Bugiriki bagiye bahunga cyangwa se bagafungwa bazira ko nta ho babogamiye mu ntambara. Nubwo byari bimeze bityo, igihe cyose byabaga bishoboka bakomezaga gukora ibikorwa bya gikristo, hakubiyemo no kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu

22 UKUBOZA 2022
U BUGIRIKI

Imyaka ijana irashize biyemeje kureka kwiga kurwana

Imyaka ijana irashize biyemeje kureka kwiga kurwana

Nikos Abatzis n’umugore we Eleni Abatzis

Mu mwaka wa 2022 hari ibintu bibiri byihariye Abahamya ba Yehova bo mu Bugiriki bibutse: icya mbere ni isabukuru y’imyaka 100 ishize abavandimwe bahuye n’ikibazo cyo kugaragaza ko umutimanama wabo utabemerera kujya mu gisirikare. Icya kabiri, ni isabukuru y’imyaka 25 ishize, ubutegetsi bubemereye kujya bakora imirimo isimbura iya gisirikare.

Mu myaka ya 1900, igihugu cy’u Bugiriki cyahuye n’intambara nyinshi. Ibyo byatumaga abavandimwe bahangana kenshi n’ikibazo cyo kutagira aho babogamira. Abavandimwe Nikos Abatzis na Nikolaos Rebebos ni bo Bahamya ba Yehova (icyo gihe bitwaga Abigishwa ba Bibiliya) ba mbere bo mu Bugiriki bagaragaje ko umutimanama wabo watojwe na Bibiliya utabemerera kwifatanya mu ntambara.

Umuvandimwe Abatzis yanze kwifatanya mu ntambara yashyamiranyije u Bugiriki na Turukiya, yabaye kuva mu mwaka wa 1919 kugeza mu mwaka wa 1922. Umuvandimwe Abatzis yavuze ibyamubayeho icyo gihe agira ati: “Banyohereje mu kigo cya gisirikare [muri Aziya Ntoya] . . . Mpageze, nagize ubutwari ntangira kubwiriza abasirikare mbereka ko Bibiliya idashyigikira intambara, ko ahubwo idushishikariza gukunda abanzi bacu.” Iyo ntambara irangiye, umuvandimwe Abatzis yakomeje kugeza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya mu duce twinshi two mu Bugiriki.

Nikolaos Rebebos n’umugore we

Nikolaos Rebebos we yari umusirikare igihe u Bugiriki bwarwanaga na Turukiya. Icyakora igihe yasomaga imirongo y’Ibyanditswe n’inkuru y’Ubwami yari yahawe n’Abigishwa ba Bibiliya, yahinduye uko yabonaga ibijyanye n’intambara. Yabwiye abari bamukuriye ko atari kongera kwifatanya mu ntambara nubwo yari azi ko ibyo ubwabyo byari gutuma yicwa. Nikolaos yababwiye ashize amanga ko nta n’agasatsi ko ku mutwe we kashoboraga kumuvaho Imana itabyemeye. Iyo ntambara irangiye, yashatse Abigishwa ba Bibiliya bamwigisha Bibiliya maze abatizwa mu mwaka wa 1925.

Abavandimwe Abatzis na Rebebos ni bo babaye aba mbere mu bavandimwe benshi bo mu Bugiriki bakomeje kutagira aho babogamira mu bijyanye n’intambara nubwo babahatiraga gufata intwaro. Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose n’intambara yashyamiranyije abaturage bo mu Bugiriki kuva mu mwaka wa 1946 kugeza mu wa 1949, abavandimwe bacu bakomeje kutagira aho babogamira banga kwifatanya n’ingabo za leta cyangwa inyeshyamba zarwanyaga leta, ku buryo bamwe muri bo barashwe. Kuba abo bavandimwe batarigeze bacika intege mu gihe cy’ibitotezo, bagakomeza kubwira abandi ubutumwa bw’amahoro bwo muri Bibiliya, byatumye umubare w’Abahamya ba Yehova bo mu Bugiriki wiyongera, uva ku babwiriza 178 mu mwaka wa 1940 ugera ku babwiriza 2.808 mu mwaka wa 1949.

Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bo mu Bugiriki bageza ubutumwa bwiza ku bandi babigiranye ishyaka

Abangaga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo watojwe na Bibiliya bakomeje kujya bafungwa. Abavandimwe bagera ku 3.788 barafunzwe bitewe n’uko umutimanama wabo utabemereraga kujya mu gisirikare. Nyuma yaho mu mwaka wa 1997, ubutegetsi bw’u Bugiriki bwashyizeho itegeko ryemerera abantu gukora imirimo isimbura iya gisirikare. Vuba aha, bamwe mu bavandimwe bacu bagera ku 100 bo mu Bugiriki bahisemo gukora imirimo isimbura iya gisirikare.

Mu mwaka w’umurimo wa 2022, mu Bugiriki hari ababwiriza bagera ku 27.995 kandi habatijwe abagera kuri 420.

Ibyabaye mu Bugiriki mu myaka ijana ishize, ni gihamya igaragaza ko Yehova akomeje gushyigikira abavandimwe bacu, kubera icyemezo bafashe cyo kutongera kwiga kurwana.—Yesaya 2:4.