Soma ibirimo

25 GICURASI 2023
U BUGIRIKI

Nubwo hashize imyaka 30, umwanzuro wafashwe mu rubanza Kokkinakis yaburanye na leta y’u Bugiriki, uracyafite akamaro

Umwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu urinda cyane uburenganzira bw’ibanze bwo kugira idini mu bihugu by’i Burayi

Nubwo hashize imyaka 30, umwanzuro wafashwe mu rubanza Kokkinakis yaburanye na leta y’u Bugiriki, uracyafite akamaro

Ku itariki ya 25 Gicurasi 2023, hari huzuye imyaka 30 Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rufashe umwanzuro abahanga mu by’amategeko babona ko ari ingenzi cyane. Uwo mwanzuro wafashwe mu rubanza Kokkinakis yaburanye na leta y’u Bugiriki. Uwo ni wo mwanzuro wa mbere Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe rushinja igihugu kurengera uburenganzira umuntu afite bwo kujya mu idini ashaka. Kuva mu mwaka wa 1993, uwo mwanzuro wagiye wifashishwa n’ibihugu 46 bigize Akanama k’Ibihugu by’i Burayi mu kurengera uburenganzira bw’abantu mu by’idini. No muri iki gihe hari ibihugu bikomeye urugero nk’u Burusiya, bigerageza kutwambura uburenganzira bwacu mu by’idini. Icyakora umwanzuro wafashwe mu rubanza rwa Kokkinakis ufasha Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu gufata imyanzuro myiza.

Kugeza ubu, urubuga rwa interinete rwemewe rw’Akanama k’Ibihugu by’i Burayi rwifashisha umwanzuro w’urubanza rwa Kokkinakis, rushaka gusobanura uburyo Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, arinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Urwo rubanza rwashyizwe mu masomo yigishwa mu mashuri yigisha amategeko kandi rukunze kugarukwaho cyane iyo abantu bajuririye Urukiko rw’Ibihugu by’i Burayi.

Umwanzuro w’urubanza rwa Kokkinakis ugaragaza ko “gutanga ubuhamya haba mu magambo cyangwa mu bikorwa bifitanye isano rya bugufi n’imyizerere y’idini.” Kandi wemeza ko “uburenganzira bwo kugira idini . . . bukubiyemo ihame rirebana no kubwira abaturanyi bawe ibyo wizera no kubibigisha.”

Umucamanza witwa De Meyer, wari mu bacamanza icyenda bari bahagarariye Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri urwo rubanza, yaravuze ati: “Gushakisha abayoboke, nanone bishobora kwitwa kugira ‘ishyaka ryo gutangaza ibyo wizera,’ ntibigize icyaha, ahubwo ni uburyo bwemewe idini rishobora gukoresha rishaka abayoboke.’”

Twavuga ko uwo mwanzuro utazibagirana washyize iherezo ku rugamba rwo guharanira uburenganzira mu by’amategeko, umuvandimwe Minos Kokkinakis yari amaze imyaka igera kuri 50 arwana. Abayobozi b’u Bugiriki bafashe Minos mu mwaka wa 1938 bamuziza kurenga ku itegeko ryari ryarashyizweho n’umutegetsi w’umunyagitugu Ioannis Metaxas avuga ko “kubwira abandi ibyo wizera” bitemewe n’amategeko.” Icyo gihe Minos wari ufite imyaka 30, ni we wa mbere wafashwe mu Bahamya ba Yehova bagera ku 19.147 bafashwe guhera mu mwaka wa 1938 kugeza mu mwaka wa 1992, bazira iryo tegeko. Muri iyo myaka yose Abahamya ba Yehova bagiye batotezwa, bakagirirwa nabi kandi bagakorerwa urugomo.

Nubwo byari bimeze bityo, Minos yakomeje kubwiriza nta bwoba. Ibyo byatumye afatwa inshuro zirenga 60, agezwa imbere y’inkiko zo mu Bugiriki inshuro zigera kuri 18, amara imyaka irenga itandatu afungiwe muri za gereza no ku birwa byitaruye kandi yaciwe amande inshuro nyinshi.

Amaherezo, mu mwaka wa 1993 Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rwagize umwere Minos, icyo gihe akaba yari afite imyaka 84 kandi rwemeje ko u Bugiriki bwarengereye uburenganzira bwe bwo kujya mu idini ashaka. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwategetse ko leta y’u Bugiriki iha Minos impozamarira kandi akishyurwa amafaranga yakoresheje mu manza. Minos yahise ajya kuba i Crete. Yapfuye mu mwaka wa 1999 afite imyaka 90.

Umucamanza De Meyer yemeje ko Minos atari umunyabyaha, ahubwo ko “yahamijwe icyaha azira kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza kandi yawukoraga ntawe abangamiye”

Philip Brumley, umujyanama mukuru mu bijyanye n’amategeko w’Abahamya ba Yehova, yagaragaje uburyo uyu mwanzuro utazibagirana urukiko rwafashe utugirira akamaro mu bijyanye n’amategeko muri iki gihe, agira ati: “Umwanzuro w’urubanza rwa Kokkinakis watumye tubona uburenganzira bwo kubwira abandi ibyo twizera mu mahoro. Uwo mwanzuro, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruwifashisha cyane mu manza zo guharanira umudendezo mu birebana n’idini kandi ukoreshwa cyane no mu manza zo hanze y’u Burayi.”

Dushimira cyane Yehova kubera iyo ntsinzi ikomeye y’umuvandimwe Kokkinakis n’uburyo yatumye tugera kuri byinshi. Nanone tumushimira cyane ko aduha ubwenge n’amabwiriza bituma dukomeza ‘kurwanirira ubutumwa bwiza, no gutuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wemerwa n’amategeko.’—Abafilipi 1:7.