Soma ibirimo

4 UGUSHYINGO 2014
U BUGIRIKI

Amakoraniro mpuzamahanga: Abahamya ba Yehova muri sitade y’imikino ya Olempiki

Amakoraniro mpuzamahanga: Abahamya ba Yehova muri sitade y’imikino ya Olempiki

Buri munsi, Samuel Herd (iburyo), wo mu Nteko Nyobozi, yatangaga disikuru isoza ishingiye kuri Bibiliya, igasemurwa mu kigiriki.

Nanone, kuwa gatandatu tariki ya 28 Kamena ababatijwe bose ni 337; mu Bugiriki 305, naho muri Shipure habatizwa 32.

ATHÈNES, mu Bugiriki—Ku itariki ya 27-29 Kamena 2014, Abahamya ba Yehova bagize ikoraniro mpuzamahanga rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana.” Iryo koraniro ryabereye muri sitade yabereyemo imikino ya Olempiki mu mwaka wa 2004. Abantu bagera ku 35.863 bari bateraniye muri iyo sitade. Abandi bagera ku 3.093 bo mu Bubiligi no muri Shipure, bakurikiraniye ibice bimwe na bimwe by’iryo koraniro kuri videwo; ku buryo abateranye bose babaye 38.956.

Mu baje muri iryo koraniro harimo abavuye muri Korowasiya, Hongiriya, Koreya, Rumaniya, Afurika y’Epfo, Turukiya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Christina Michail, umuyobozi w’iyo sitade, yaravuze ati “byari bishimishije kubona abantu bo mu moko atandukanye no mu bihugu bitandukanye bose bicaranye, bifotoza; wabonaga hari urukundo rwose . . . Byari byiza pe! Ibintu nk’ibi ntibikunze kubera muri iyi sitade. Muri iyi sitade, ubusanzwe haza abafana b’amakipe kandi imyitwarire yabo itandukanye n’iyanyu. Ni ukuri kubona ibi bintu byadukoze ku mutima kandi biradushimisha.”

Abitabiriye ikoraniro ryabereye muri sitade y’imikino ya Olempiki muri Athènes.

Robert Kern, umuvugizi w’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova mu Bugiriki, yagize ati “abantu babarirwa mu magana batwandikiye bavuga ukuntu bashimishijwe n’uko ikoraniro ryagenze, kandi bagashimishwa no kuba barabonye ubwo buryo bwo gusabana n’abavandimwe bo hirya no hino ku isi. Kubona bagenzi bacu duhuje ukwizera benshi cyane bo mu bindi bihugu, byaradushimishije cyane, kandi ntituzapfa kubyibagirwa.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Mu Bugiriki: Babis Andreopoulos, tel. +30 210 617 8606