Soma ibirimo

Minos Kokkinakis ari kumwe n’abandi Bahamya, aho yari yarafungiwe na nyuma yaho.

7 MUTARAMA 2019
U BUGIRIKI

Urugamba rwo guharanira umudendezo wo kubwiriza rwamaze imyaka 50

Urugamba rwo guharanira umudendezo wo kubwiriza rwamaze imyaka 50

Mu myaka 80 ishize, ni bwo umuvandimwe Minos Kokkinakis yagejejwe ku kirwa cyo mu Bugiriki kitwa Amorgós kiri mu nyanja ya Aegean, aho yamaze umwaka n’ukwezi afungiwe. Urukiko rwo mu Bugiriki rwahamije umuvandimwe Kokkinakis icyaha cyo kurenga ku itegeko ribuza abantu kubwira abandi ibyo bizera kandi ntirwamuhaye uburyo bwo kwiregura. Ni we wa mbere wafunzwe mu Bahamya 19.147 bafashwe kuva mu mwaka wa 1938 kugera mu wa 1992, bashinjwa kurenga ku itegeko ryari ryarashyizweho n’umunyagitugu witwa Ioannis Metaxas. Muri iyo myaka ibarirwa muri za mirongo, Abahamya barafashwe, bakorerwa ibikorwa by’urugomo kandi barafungwa bazira kubwiriza ubutumwa bwiza.

Igihe umuvandimwe Kokkinakis yari afite imyaka 30, yatangije urugamba rwamaze imyaka 50 rwo guharanira umudendezo wo kubwira abandi ibyo yizera. Yafashwe inshuro zigera kuri 60 kandi yamaze imyaka irenga 6 muri za gereza no mu birwa byafungirwagamo abantu, aho we n’abandi Bahamya babagaho mu buzima bubi cyane. Yafashwe ku nshuro ya nyuma igihe yari afite imyaka 77. Yabwiye urukiko ko arengana banga kumurenganura, bituma ajuririra mu nkiko zo hejuru. Amaherezo yagejeje ikirego cye mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Bugiriki nubwo na rwo rwanze kumurenganura. Umuvandimwe Kokkinakis yagejeje icyo kirego mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, avuga ko inkiko zo mu Bugiriki zamurenganyije. Mu mwaka wa 1993, ubwo Kokkinakis yari afite imyaka 84, yatsinze urwo rubanza mu buryo budasubirwaho, akaba ari bwo bwa mbere Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwari rwemeje ko igihugu kitubahirije uburenganzira abantu bafite mu by’idini. a Mu mwaka wa 2018, ni bwo hari hashize imyaka 25 uwo mwanzuro ufashwe. Umuhanga umwe mu by’amategeko mpuzamahanga yavuze ko “urubanza rwa Kokkinakis ari rwo rwavuzwe cyane mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, mu manza zijyanye n’uburenganzira bwo kujya mu idini umuntu ashaka no kugeza ku bandi ibyo yizera.”

Umwanzuro wafashwe mu rubanza rwa Kokkinakis ni wo wakurikijwe mu guca izindi manza nk’izo. Uwo mwanzuro na n’ubu uracyafite akamaro, kubera ko ibihugu bikomeye urugero nk’u Burusiya bigenda bivutsa Abahamya uburenganzira bwo gusenga mu mudendezo.

Ukwizera n’ubutwari umuvandimwe Kokkinakis yagaragaje mu murimo wo kubwiriza, ni urugero rwiza ku bavandimwe na bashiki bacu batotezwa bazira gukora umurimo wo kubwiriza. Kubera ko yakomeje kuba indahemuka kandi ntacike intege, byatumye atsinda kandi na n’ubu biracyafasha Abahamya muri iki gihe.—Abaroma 1:8.

a Umuvandimwe Kokkinakis yapfuye muri Mutarama 1999.