Soma ibirimo

Abahamya barimo gusuhuzanya muri gahunda yihariye yabaye ku itariki ya 4 Ugushyingo 2023, mu mujyi wa Kerala, mu Buhinde

17 UGUSHYINGO 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 8 UKUBOZA 2023
U BUHINDI

AMAKURU MASHYA—Abantu umunani ni bo bamaze gupfa bazize ibisasu byaturikiye mu Buhinde

AMAKURU MASHYA—Abantu umunani ni bo bamaze gupfa bazize ibisasu byaturikiye mu Buhinde

Ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Ukuboza 2023, umuvandimwe ugeze mu zabukuru, ufite imyaka 76 akaba n’umupayiniya w’igihe cyose n’umusaza w’itorero, yapfuye azize ibikomere yagize igihe ibisasu byaturikiraga mu mujyi wa Kerala, mu Buhinde. Ikibabaje, ni uko ku wa Kane, tariki ya 7 Ukuboza 2023, umugore we, nawe wari umupayiniya, yapfuye nyuma y’iminsi itanu azize ibikomere yatewe n’ibisasu. Ubu umubare w’abavandimwe na bashiki bacu bose bahitanywe n’ibyo bisasu wiyongereye, bageze ku munani.

Ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2023, ibisasu byaturikiye ahaberaga ikoraniro mu mujyi wa Kerala, mu Buhinde. Ikibabaje ni uko ku mubare w’abantu batatu bapfuye, hari umuvandimwe na bashiki bacu babiri biyongereyeho. Muri abo harimo umubyeyi n’umwana we w’umuhungu, bapfuye bakurikira umukobwa we wari ufite imyaka 12 wari wapfuye mbere yaho. Ubu hari abavandimwe na bashiki bacu 11 bakiri mu bitaro.

Ku itariki ya 4 Ugushyingo 2023, ibiro by’ishami byo mu Buhinde byabonye uruhushya rwo gutegura amateraniro yihariye kugira ngo bahumurize kandi batere inkunga abo bavandimwe bacu bari bakeneye guhumurizwa. Abavandimwe na bashiki bacu bavuye mu matorero 21 yari mu ikoraniro igihe ibisasu byaturikaga, batumiwe kuza muri iyo gahunda yihariye. Iyo gahunda yabereye ku Nzu y’Ubwami yo muri ako gace yakurikiranwe n’abantu bagera hafi kuri 200 baje aho yabereye. Abandi 1.300 bayikurikiye bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo kandi bayifashe amajwi n’amashusho kugira ngo bazayereke abakiri mu bitaro. Umwe mu basaza bari bavuye ku biro by’ishami yagarutse ku magambo ari muri Zaburi ya 23:1 maze agaragaza ukuntu Yehova ubwe yita kuri buri mugaragu we ku giti cye, agira ati: “Muri uyu murongo, umwanditsi wa Zaburi ntiyavuze ko Yehova ari umwungeri cyangwa ngo avuge ko ari umwungeri mwiza gusa, ahubwo yavuze ko Yehova ari ‘umwungeri we.’ Mbega ukuntu kumenya ko Yehova ari umwungeri wita kuri buri muntu wese muri twe, bihumuriza!”

Bashiki bacu barimo guhumurizanya

Umuvandimwe wari uhari igihe ibisasu byaturikaga yavuze ko na n’ubu agifite ikibazo cyo gusinzira. Nubwo bimeze bityo ariko, aritanga agafasha mu kwita ku bakiri mu bitaro. Yaravuze ati: “Kwibonera ukuntu bafite ukwizera n’ukuntu barangwa n’icyizere, biramfasha bigatuma nibagirwa ibimpangayikisha. Nubwo bakomeretse kandi bababaye, abenshi baba baririmba indirimbo z’Ubwami bishimye.” Undi muvandimwe yaravuze ati: “Bishobora kuzatwara igihe kugira ngo abo bavandimwe bongere kumererwa neza. Icyakora nzi neza ko abavandimwe bazakomeza kubagaragariza urukundo. Nizeye neza ko Imana yacu izakomeza kubashyigikira ikoresheje ukuboko kwayo gukomeye.

Twese abagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe, duhumurizwa no kumenya ko Yehova azakomeza ‘gukiza abafite imitima imenetse no gupfuka ibikomere’ by’abavandimwe na bashiki bacu bo mu Buhinde.—Zaburi 147:3.