Soma ibirimo

Ibumoso: Aho binjirira berekeza mu nyubako ikoraniro ryabereyemo. Hejuru iburyo: Abateranye bari gukurikira ikoraniro. Hasi iburyo: Ibisasu bimaze guturika, abavandimwe na bashiki bacu bahagaze hanze.

1 UGUSHYINGO 2023
U BUHINDI

Abahamya ba Yehova bo mu Buhinde bakomeje guhumurizanya no gufashanya nyuma y’uko ahabereye ikoraniro haturikiye ibisasu

Abahamya ba Yehova bo mu Buhinde bakomeje guhumurizanya no gufashanya nyuma y’uko ahabereye ikoraniro haturikiye ibisasu

Nk’uko byatangajwe ahaboneka amakuru mashya ku rubuga rwa jw.org, ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2023, hari ibisasu byaturikiye mu gace ka Kerala mu Buhinde ahaberaga ikoraniro. Ikibabaje ni uko uretse bashiki bacu babiri bahise bapfa hari n’undi mwana w’umukobwa ufite imyaka 12 wapfuye kubera ibikomere byinshi yagize. Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 55 barakomeretse harimo n’abahiye cyane.

Kugeza ubu, bashiki bacu batatu n’abavandimwe babiri ni bo bakiri mu bitaro kandi bararembye. Abayobozi bemeje ko haturitse nibura ibisasu 3. Ibyo bisasu byaturitse mu gihe cy’isengesho ritangira ahagana saa 9:40 za mugitondo. Abakekwaho gutega ibyo bisasu bari mu maboko ya polisi kandi iperereza riracyakorwa.

Turashimira cyane abashinzwe ubutabazi bahise bahagera kugira ngo bafashe abakomeretse. Nanone turashimira abakora kwa muganga bose bakomeje kwita ku bakomeretse.

Ikindi abari baje muri iryo koraniro bakozwe ku mutima n’uburyo bagenzi babo bahuje ukwizera babagaragarije urukundo kandi bakabafasha. Hari mushiki wacu wari uri mu ikoraniro igihe ibisasu byaturikaga wavuze ati: “Bikimara kuba nahise nsenga Yehova. Abashinzwe kwakira abantu hamwe n’abandi bavandimwe, batwitayeho kandi bakora uko bashoboye ngo twumve dufite umutekano. Ibyo byatweretse ko Yehova atwitaho kandi aba ahangayikishijwe nuko buri wese amerewe.”

Abahagarariye ibiro by’ishami byo mu Buhinde, abagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’amatorero bo mu gake ka Kerala, barimo gukoresha Ibyanditswe bahumuriza kandi bagafasha abahungabanyijwe n’ibyabaye. Umusaza waturutse ku biro by’ishami agiye guhumuriza abavandimwe na bashiki bacu bo mu gace ka Kerala, yaravuze ati: “Nubwo abavandimwe bacu bakomeretse, bababaye kandi bagahungabana, natewe inkunga n’ukuntu bakomeje kurangwa n’icyizere. Abenshi muri bo twaraganiriye, kubona uburyo bari bishingikirije kuri Yehova byakomeje ukwizera kwanjye.”

Twese abagize umuryango w’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, dusenga dusabira abavandimwe na bashiki bacu bo mu Buhinde, bagezweho n’ingaruka z’ibyabaye hamwe n’imiryango yabo. Isezerano ryo muri Bibiliya rivuga ko vuba aha urugomo, imibabaro n’urupfu bizavaho bituma tubona ihumure n’amahoro. Twiyemeje gukomeza kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye no kumwishingikirizaho.—Zaburi 56:3.