Soma ibirimo

31 UKWAKIRA 2019
U BUHINDI

Bibiliya mu rurimi rw’Igitelugu

Bibiliya mu rurimi rw’Igitelugu

Ku itariki ya 25 Ukwakira 2019, mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryabereye i Hyderabad, mu Buhindi, umuvandimwe Ashok Patel uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri icyo gihugu yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu Gitelugu.

Ugereranyije abantu bagera kuri miriyoni 92 bavuga Igitelugu, urwo akaba ari ururimi rwa gatatu ruvugwa n’abantu benshi mu Buhindi, nyuma y’Igihindi n’Ikibengali. Ubu Abahamya bagera ku 6000 bari mu matorero akoresha Igitelugu kandi muri iryo koraniro hateranye abantu 8.868. Ibyo bigaragaza ukuntu abantu benshi bavuga urwo rurimi bashaka kumenya ukuri. Nanone muri uyu mwaka havutse uturere tubiri dushya.

Umushinga wo guhindura iyo Bibiliya wamaze imyaka itanu. Umwe mu bawifatanyijemo yabonye ko abakiri bato batumvaga neza Bibiliya zo mu Gitelugu zari zisanzwe, kuko zakoreshaga imvugo ya kera. Yaravuze ati: “Igihe abakiri bato bazaba basoma iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, ni nk’aho bazaba biyumvira ijwi rya Yehova mu rurimi bumva neza.” Yongeyeho ati: “Abantu tubwiriza na bo bazumva neza ibyo Bibiliya yigisha igihe tuzaba tuyibasomera.”

Nanone, Bibiliya nyinshi zo mu Gitelugu ntizikoresha izina bwite ry’Imana, Yehova. Iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya izafasha abantu kumenya izina ry’Imana Ishoborabyose. Nanone kandi, izafasha abasomyi gusobanukirwa amagambo atandukanye, urugero nk’ubugingo n’umwuka kuko izindi Bibiliya zo mu Gitelugu zayavuze zihuje n’imyizerere y’Abahindu.

Hari Umuhamya wavuze ati: “Numva iyi Bibiliya izatuma barushaho kwibonera ko Yehova abakunda.” Mu by’ukuri, iyi Bibiliya izafasha abasomyi ‘gusogongera bakibonera ukuntu Yehova ari mwiza.’—Zaburi 34:8.