Soma ibirimo

30 UKWAKIRA 2020
U BUHINDI

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu ndimi eshatu zivugwa mu Buhindi

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu ndimi eshatu zivugwa mu Buhindi

Ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse mu ndimi eshatu zivugwa mu Buhindi, ari zo Ikigujarati, Igikanada n’Igipunjabi. Itangazo ryo gusohora izo Bibiliya zasohotse mu buryo bwa eregitoroniki, ryatanzwe muri disikuru yafashwe mbere y’igihe. Ababwiriza bakurikiye iyo disikuru bari mu ngo zabo. Iyo disikuru ikirangira bahise bavana izo Bibiliya kuri interineti.

Ikigujarati

Ku isi hose hari abantu bavuga Ikigujarati bagera kuri miriyoni 61.

Abavandimwe na bashiki bacu batandatu, bamaze imyaka irindwi bahindura Bibiliya muri urwo rurimi. Umwe muri bo yaravuze ati: “Iyi Bibiliya yaradushimishije cyane. Ikoresha imvugo yoroshye abakiri bato bashobora kumva.”

Hari undi wavuze ati: “Muri iyi Bibiliya izina Yehova ryasubijwe mu mwanya waryo nk’uko bimeze mu mwandiko w’umwimerere. Tuzi ko izafasha abavandimwe na bashiki bacu kwiyigisha, bigatuma bagira ukwizera gukomeye.”

Twizeye ko iyi Bibiliya ikoresha imvugo yoroshye izagirira akamaro abayisoma n’abantu ‘bicisha bugufi’ ikabafasha kumenya Yehova.—Zaburi 25:9.

Igikanada

Uko ururimi rw’Igikanada ruvugwa n’uko rwandikwa biratandukanye cyane. Nanone urwo rurimi ruvugwa mu buryo butandukanye, bitewe n’agace. Ni yo mpamvu kubona amagambo yoroshye kandi yumvikanisha ubutumwa bwo muri Bibiliya, bitoroheye abahinduye Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya mu Gikanada.

Umurimo wo guhindura iyo Bibiliya wamaze imyaka irindwi. Abantu bagera ku icumi ni bo bakoze kuri uwo mushinga. Umwe muri bo yaravuze ati: “Numvaga iyi Bibiliya izasohoka mu mwaka wa 2021 kubera icyorezo cya COVID-19. Ariko kuba yarasohotse byanyeretse ko nta cyahagarika umurimo wa Yehova.”

Undi yaravuze ati: “Birashimishije kuba abantu bavuga Igikanada bashobora gusoma Bibiliya irimo izina ry’Imana mu rurimi rwabo kavukire”

Twiringiye ko iyi Bibiliya izafasha abantu basaga 2.800 bavuga Igikanada bari mu ifasi igenzurwa n’ibiro by’ishami by’u Buhindi. Nanone izafasha abagera kuri miriyoni 46 bari hirya no hino ku isi kubona “ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse.”—Abaroma 11:33.

Igipunjabi

Abantu batandatu ni bo bakoze akazi ko guhindura Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya mu Gipunjabi kandi bamaze imyaka 12 bakora ako kazi. Iyi Bibiliya izafasha abantu basaga miriyoni 100 bavuga urwo rurimi batuye mu Buhindi, mu bihugu bihakikije no hirya no hino ku isi.

Umwe mu bahinduye iyo Bibiliya yaravuze ati: “Nubwo twari dufite ibikoresho bidahagije twakoze uko dushoboye kose. Yehova ni we wadufashije kugira ngo akazi gakorwe. Iyi Bibiliya izatuma abazayisoma bagira ukwizera gukomeye, ibahumurize kandi ibafashe guhangana n’ibigeragezo bazahura na byo mu gihe kizaza.”

Undi yongeyeho ati: “Abantu b’imitima itaryarya bazishimira gusoma iyi Bibiliya, cyanecyane ibitabo byanditswe mu buryo bw’ubusizi. Nanone bazishimira gukoresha ibintu bizabafasha gukora ubushakashatsi biri muri yo Bibiliya.

Twifatanyije n’Abahamya bagenzi bacu gushimira Yehova, kubera ‘imirimo ye myinshi cyane, tudashobora kuvuga yose’—Zaburi 40:5.