28 KAMENA 2021
U BUHINDI
Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igitamili ruvugwa mu Buhinde yasohotse yanditse mu nyandiko y’ikiromani
Ku itariki ya 27 Kamena 2021, Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igitamili ruvugwa mu Buhinde yasohotse yanditse mu nyandiko y’ikiromani. Disikuru yo gutangaza ko iyo Bibiliya yasohotse yafashwe mbere y’igihe kandi yatanzwe hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abavandimwe na bashiki bacu bavuga Igitamili baba mu bihugu 16 ni bo bayikurikiranye.
Icyo twavuga kuri uwo mushinga
Ugereranyije ku isi abantu bavuga Igitamili bagera kuri miriyoni 85
Ababwiriza basaga 20 500 bari mu matorero 334 n’amatsinda 32 akoresha ururimi rw’Igitamili
Abahinduzi 5 bamaze amezi 6 bashyira iyo Bibiliya mu nyandiko y’ikiromani
Muri Nzeri 2016 ni bwo hasohotse Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya mu nyandiko y’Igitamili. Byashimishije abavuga Igitamili ku isi hose. Icyakora bamwe mu bavuga urwo rurimi gusoma inyandiko y’Igitamili birabagora bagahitamo inyandiko y’ikiromani.
Hari umuhinduzi wavuze ati: “Kwiyigisha Bibiliya byarangoraga kubera gusoma mu nyandiko y’Igitamili bikansaba kubanza kwifashisha Bibiliya y’Icyongereza. Ariko iyi Bibiliya yo mu nyandiko y’ikiromani izamfasha cyane.”
Twizeye ko iyi Bibiliya izafasha abavandimwe na bashiki bacu benshi kugira ibyishimo, gufasha abandi mu murimo wo kubwiriza no gusoma Ijambo ry’Imana ‘bibwira.’—Yosuwa 1:8.