Soma ibirimo

18 KAMENA 2020
U BUHINDI

COVID-19 ntiyahagaritse abahinduzi bo mu Buhindi

COVID-19 ntiyahagaritse abahinduzi bo mu Buhindi

Icyorezo cya COVID-19 cyashoboraga kubera inzitizi abahinduzi bakorera ku biro by’ubuhinduzi byitaruye 11 byo mu Buhindi bahindura mu indimi 36 zo muri icyo gihugu. Icyakora Yehova yarabafashije bakomeza umurimo wabo.

Umurimo w’ubuhinduzi usaba ko abantu bakorera hamwe. Icyakora igihe icyorezo cya COVID-19 kiyongeraga, ibintu byinshi byarahagaze ku buryo abahinduzi batashoboraga guhura. Ndetse n’abagira uruhare mu majwi n’amashusho bitunganyirizwa kuri ibyo biro ntibashoboraga kuhagera.

Uburyo bwo gukora abantu bari kumwe bwasimbuwe n’ikoranabuhanga rya videwo, naho gufata amajwi bigakorwa abantu batari kumwe. Ubwo buryo abo bahinduzi bakoresha butuma bafashwa n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo mu bindi bihugu, urugero nko muri Bangaladeshi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nanone abo bavandimwe bashatse uburyo bushya bwo gutunganya videwo zo mu ururimi rw’amarenga bitabaye ngombwa ko hagira uhura n’undi. Hari n’abahinduzi bize uburyo bwo gufatira videwo mu byumba byabo bifashishije ibikoresho bisanzwe, urugero nk’amakarito na terefoni mu mwanya wa kamera.

Uretse n’ibyo kandi, abo bahinduzi bakomeje kwiringira ko Yehova azabafasha bagakomeza kurangwa n’ikizere kandi bagakora byinshi muri iki gihe. Dore bimwe mu byo bavuze:

Umuvandimwe Jose Francis wo mu gace ka Kolkata yaravuze ati: “Mu gihe k’ibibazo, hari igihe umuntu abona imbere ye hari urukuta ariko Yehova akamuciramo inzira.”

Mushiki wacu Bindu Rani Chandan wo mu gace ka Bangalore yaravuze ati: “Kuba nzi ko Yehova ankoresha muri ibi bihe bidasanzwe, biranshimisha nubwo naba mpura n’ingorane.”

Mushiki wacu Rubina Patel wo mu gace ka Vadodara yavuze uko yiyumva agira ati: “Nta kintu gishobora guhagarika Yehova n’umuryango we. Na koronavirusi ntiyabishobora.”

Dushimishwa cyane n’abo bavandimwe na bashiki bacu bakora umurimo wo guhindura ibitabo byacu mu zindi ndimi. Twiringira tudashidikanya ko umwuka wera wa Yehova, ari wo ubafasha kubigeraho kandi ko uzatuma ubuhanuzi Yesu yavuze busohora. Yaravuze ati: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya”.—Matayo 24:14.