28 UGUSHYINGO 2023
U BUHINDI
Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bwahinduwe mu rurimi rw’Igikonkani rwanditswe mu kiromani
Ku itariki ya 17 Ugushyingo 2023, hasohotse Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Igikonkani rwanditswe mu kiromani. Mu ikoraniro ry’iminsi itatu ryo mu mwaka wa 2023 ryari rifite umutwe uvuga ngo: “Mukomeze kwihangana,” ni ho hatangarijwe ko iyo Bibiliya yasohotse mu buryo bwa elegitoronike. Iryo koraniro ryabereye i Margo mu Buhinde, ryitabirwa n’abantu 413. Bibiliya zicapye zizatangira kuboneka mu gihe cyiri imbere.
Ururimi rw’Igikonkani ruvugwa n’abantu barenga miliyoni eshatu batuye ku nkombe z’iburengerazuba bw’igihugu cy’u Buhinde kandi rugizwe n’inyuguti eshanu zitandukanye. Ugereranyije inyandiko z’Igikonkani zanditswe mu kiromani, zikoreshwa n’abantu 500.000 baba muri leta ya Goa, mu Buhinde. Hari amatorero arindwi akoresha ururimi rw’Igikonkani arimo abavandimwe na bashiki bacu barenga 400. Mbere y’uko hatangazwa ko iyo Bibiliya yasohotse, hari hari ubuhinduzi bumwe bwa Bibiliya muri urwo rurimi.
Iyi Bibiliya ikoresha ururimi ruhuje n’igihe, kandi isobanura ibintu byose neza, izafasha abantu kurushaho kumenya imico ya Yehova. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Bibiliya twakoreshaga mbere yahinduye amagambo ya Yesu yo muri Yohana 21:17 ngo: ‘Gaburira intama zanjye.’ Ariko iyi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya yo yahinduye ayo magambo ngo: ‘Gaburira abana b’intama banjye.’ Aya magambo yamfashije kwiyumvisha neza urukundo Yehova na Yesu badukunda.”
Dushimira Yehova cyane kuba yaratumye haboneka ubwo buhinduzi bushya bwa Bibiliya. Twizeye ko izatuma abantu benshi bishimira cyane imico ya Yehova kandi bakifuza kuba incuti ze.—Zaburi 25:14.