Soma ibirimo

Umwuzure wibasiye umugi wa Vadodara n’uwa Gujarat

16 KANAMA 2019
U BUHINDI

Umwuzure mu Buhindi

Umwuzure mu Buhindi

Dukurikije amakuru dukesha ibitangazamukuru, umwuzure wabaye mu Buhindi wahitanye abantu basaga 169 mu gace ko mu burengerazuba bwa Gujarat, Maharashtra, Karnataka na Kerala.

Ibiro by’Abahamya byo mu Buhindi, byatangaje ko nta Muhamya n’umwe wishwe n’umwuzure cyangwa ngo akomereke. Dore amakuru byatanze:

Gujarat: Mu mugi wa Vadodara, Abahamya bagera ku 145 bagezweho n’umwuzure. Ibiro by’ubuhinduzi byitaruye byo muri Gujarati, biri mu mugi wa Vadodara nta cyo byabaye.

Maharashtra: Mu mugi wa Mumbai, hari amazu atandatu y’Abahamya yangiritse. Mu mugi wa Sangli uri ku birometero 378 mu magepfo y’iburasirazuba ya Mumbai, hari Abahamya 25 bavanywe mu byabo. Ubu bacumbikiwe na bagenzi babo batuye mu migi iri hafi aho.

Karnataka: Imiryango itandatu yavanywe mu byayo. Ibiro by’Abahamya biri muri uyu mugi ariko nta cyo byabaye.

Kerala: Hari imiryango igera ku 100 yimukiye mu turere two mu misozi, icumbikirwa n’abandi Bahamya. Komite Ishinzwe Ubutabazi irimo irakurikirana icyo kibazo.

Ibiro by’Abahamya birimo biragenzura imirimo y’ubutabazi muri utwo duce twibasiwe n’umwuzure. Abagenzuzi b’uturere n’abakora mu Rwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi barimo barakorana kugira ngo barebe uko bafasha abavandimwe na bashiki bacu. Ibyo bikubiyemo kubashakira ibintu by’ibanze bakeneye, urugero nk’amazi no kubahumuriza bakoresheje Bibiliya.

Dukomeje gusenga Yehova tumusaba kwita kuri abo Bahamya bagenzi bacu bibasiwe n’umwuzure. Dutegerezanyije amatsiko igihe ibiza bizaba bitakiriho, hariho “amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.