Soma ibirimo

U BUHINDI

Icyo twavuga ku Buhindi

Icyo twavuga ku Buhindi

Abahamya ba Yehova bageze mu Buhindi mu mwaka wa 1905. Bafunguye ibiro byabo mu mwaka wa 1926 mu mugi wa Bombay (ubu witwa Mumbai), maze bahabwa ubuzima gatozi mu mwaka wa 1978. Itegeko Nshinga ryo mu Buhindi riha Abahamya uburenganzira bwo gukurikiza imyizerere yabo no kuyigeza ku bandi. Urubanza Abahamya batsinze rutazibagirana mu mateka, ni urwo Bijoe Emmanuel yaburanagamo na Leta ya Kerala mu Rukiko rw’Ikirenga rwo mu Buhindi. Urwo rubanza rwagize uruhare mu guharanira uburenganzira bushingiye ku Itegeko Nshinga bw’abaturage bose b’u Buhindi. Ubusanzwe Abahamya ba Yehova bo mu Buhindi basenga nta nkomyi. Icyakora muri leta zimwe na zimwe Abahamya bagiye bagabwaho ibitero n’abanyarugomo kandi bakabibasira.

Mu mwaka wa 1977, Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko kubwira abandi ibyo wizera bitandukanye no kubahindura. Urwo rukiko rwavuze ko nta muntu ufite uburenganzira bwo guhatira undi guhindura idini kandi ko leta zashyizeho amategeko abibuza zibyemerewe. Iyo udutsiko tw’abagizi ba nabi twibasiye Abahamya maze bakageza ikirego kuri polisi, utwo dutsiko twitwaza ibyo urwo rukiko rwavuze, maze tukavuga ko twafashe Abahamya bahatira abantu guhindura idini ryabo. Muri leta zitashyizeho itegeko ribuza abantu guhatira abandi guhindura idini, abaturwanya bashinja Abahamya gutuka Imana, bagakoresha nabi itegeko ryo mu gihe cy’ubukoroni ryabuzaga Abahamya ba Yehova kubwiriza mu ruhame. Kuva mu mwaka wa 2002, Abahamya ba Yehova bamaze kwibasirwa n’ibitero by’udutsiko tw’abagizi ba nabi bisaga 150. Abayobozi batuma birushaho kuzamba kuko batarinda Abahamya cyangwa ngo bahane abo bagizi ba nabi.

Abahamya ba Yehova bo mu Buhindi bakomeje kuganira n’abayobozi kuri icyo kibazo no kukigeza mu nkiko kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo gukora ibyo idini ryabo ribasaba nta nkomyi. Abahamya bizeye ko abayobozi n’abandi bantu bazakurikiza ibyo Urukiko rw’Ikirenga rwavuze mu rubanza rwa Bijoe. Urwo rukiko rwaravuze ruti “imigenzo yacu isaba koroherana; filozofiya zacu zigisha koroherana; Itegeko Nshinga ryacu ririmo koroherana; nimucyo tubiharanire.” Abahamya biringiye ko imihati bashyiraho izatuma batongera kugabwaho ibitero kandi bagasenga nta nkomyi.