Ibintu byihariye byabaye mu mateka y’u Buhinde
Ku itariki ya 27 MUTARAMA 2014—Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yo mu ntara ya Karnataka yemeje ko abapolisi barengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova kandi itegeka ko Abahamya ba Yehova bagomba guhabwa amafaranga y’impozamarira
Muri WERURWE 2002—Abahamya ba Yehova bimuriye ibiro by’ishami mu mujyi wa Bangalore kugira ngo babone ahantu hagutse ho gukorera ibikorwa byabo
Mu mwaka wa 2002—Urugomo rukorerwa Abahamya ba Yehova rwariyongereye
Ku itariki ya 11 KANAMA 1986—Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Buhinde rwafashe umwanzuro utazibagirana mu rubanza Bijoe Emmanuel yaburanagamo n’intara ya Kerala, aho rwemeje ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza
Ku itariki ya 7 WERURWE 1978—Abahamya ba Yehova bandikishije umuryango wo mu rwego rw’amategeko witwa the Watch Tower Bible and Tract Society wo mu Buhinde
Ku itariki ya 26 MUTARAMA 1950—U Buhinde bwashyizeho Itegeko Nshinga rishya nk’igihugu kigenga
Ku itariki ya 9 UKUBOZA 1944—Leta yavanyeho ingamba yari yarashyizeho zo guhagarika ibitabo by’Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 14 KAMENA 1941—Leta y’u Buhinde yahagaritse ibitabo by’Abahamya ba Yehova
Mu mwaka wa 1926—Abahamya ba Yehova bafunguye ibiro byabo mu mujyi wa Bombay
Mu mwaka wa 1905—Itsinda rya mbere ry’Abahamya ba Yehova ryatangiye gukora amateraniro no kubwiriza