Soma ibirimo

17 KANAMA 2018
U BUHINDI

Imvura yahitanye abantu mu Buhinde

Imvura yahitanye abantu mu Buhinde

Imvura idasanzwe yibasiye agace ko muri Kerala, mu Buhinde, iteza inkangu ahantu hagera kuri 25, ku buryo abantu bagera kuri 75 bahasize ubuzima. Dukurikije ibyo ikigo gishinzwe iteganyagihe cyo mu Buhinde cyavuze, mu itumba ryo muri uyu mwaka haguye imvura nyinshi itari yarigeze igwa muri ako gace mbere hose.

Ibiro by’ishami by’Abahamya byo mu Buhinde byatubwiye inkuru ibabaje y’uko hari umugabo n’umugore b’Abahamya bari mu kigero k’imyaka 60 n’umuntu umwe wigaga Bibiliya bahitanywe n’izo nkangu. Nanone hari abantu babiri biga Bibiliya bakomeretse bikabije ariko ubu bakaba barimo bavurwa. Hari n’umuvandimwe w’imyaka 17 warohamye arimo atabara umuturanyi we.

Muri ako karere, Abahamya bashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo imenye ibyangiritse kandi ishyireho gahunda yo gutabara. Abavandimwe bifashisha amwe mu Mazu y’Ubwami bakora ibikorwa by’ubutabazi. Raporo zagaragaje ko inzu z’Abahamya zigera kuri 46 zangiritse, izindi zirasenyuka. Ubu Abahamya 475 baturuka mu miryango 85 bacumbitse muri bene wabo no mu ngo z’abandi Bahamya. Ibiro by’ishami byatubwiye ko amwe mu Mazu y’Ubwami yarengewe n’amazi. Komite Ishinzwe Ubutabazi ikomeje kuba maso kubera ko hatangajwe ko hagiye kugwa indi mvura ikaze.

Abahagarariye ibiro by’ishami, abagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’amatorero, basuye abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo babahumurize.

Dukomeje gusenga dusabira abantu bose bibasiwe n’ibyo biza. Dutegerezanyije amatsiko igihe ibiza n’indi mibabaro yose bizaba bitakiriho.—Ibyahishuwe 21:3,4.