Soma ibirimo

3 KANAMA 2017
U BUHINDI

Mu Buhinde habaye umwuzure

Mu Buhinde habaye umwuzure

Mu bice bimwe na bimwe byo mu Buhinde haguye imvura ikabije, ituma habaho imiyaga irimo imirabyo yahitanye abantu, ku buryo abahanga bavuga ko ari yo mvura ikaze yabayeho muri iki kinyejana. Ibyo byatumye muri leta zimwe na zimwe haba imyuzure n’inkangu byahitanye abantu bagera kuri 700, abandi bagera muri za miriyoni bava mu byabo.

Kugeza ku itariki ya 31 Nyakanga 2017, amakuru twari dufite yagaragazaga ko nta Muhamya wa Yehova wapfuye cyangwa ngo akomereke. Icyakora, amazu y’imiryango itatu y’Abahamya yarengewe n’amazi ariko ntiyangiritse cyane. Amatorero y’Abahamya ba Yehova yo mu Buhinde akomeje gutanga imfashanyo zo gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera.

Ushinze amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

U Buhinde: Tobias Dias, +91-9845476425