Soma ibirimo

28 UGUSHYINGO 2018
U BUHINDI

Inkubi y’umuyaga yiswe Gaja yibasiye u Buhindi

Inkubi y’umuyaga yiswe Gaja yibasiye u Buhindi

Ku itariki ya 16 Ugushyingo 2018, inkubi y’umuyaga yiswe Gaja yayogoje intara yo mu magepfo y’u Buhindi yitwa Tamil Nadu. Iyo nkubi y’umuyaga yahitanye abantu 46, abagera ku 250.000 bavanwa mu byabo kandi amazu agera ku 85.000 arangirika andi arasenyuka.

Inzu y’Umuhamya iri mu gace ka Mannargudi mu ntara ya Tamil Nadu yagwiriwe n’igiti.

Ibiro by’ishami byo mu Buhindi byatangaje ko nta Muhamya n’umwe wakomeretse cyangwa ngo ahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga. Icyakora, amazu agera kuri 38 y’Abahamya n’Amazu y’Ubwami abiri yarangiritse. Ibiro by’ishami byashyizeho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo igenzure ibikorwa by’ubutabazi, urugero nko gutanga ibyokurya n’amazi.

Dukomeje gusenga dusaba Yehova ko yaha umugisha abo bavandimwe na bashiki bacu bo mu Buhindi bibasiwe n’iyo nkubi y’umuyaga.—1 Petero 5:2.