Soma ibirimo

12 UGUSHYINGO 2013
U BUHINDI

Inkubi y’umuyaga yibasiye u Buhindi

Inkubi y’umuyaga yibasiye u Buhindi

Ku itariki ya 12 Ukwakira 2013, inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura yiswe Phailin, yibasiye leta zo mu burasirazuba bw’u Buhindi za Odisha na Andhra Pradesh. Iyo ni yo nkubi y’umuyaga ikomeye cyane yibasiye igihugu cy’u Buhinde mu myaka isaga icumi ishize. Uwo muyaga wo mu rwego rwa 4 wari ufite umuvuduko w’ibirometero 200 mu isaha, watumye abantu babarirwa mu bihumbi amagana bo muri leta ya Odisha bava mu byabo, itera imyuzure kandi ihitana abantu 43. Nta Muhamya wa Yehova n’umwe utuye muri izo leta wapfuye cyangwa ngo akomereke. Mbere y’uko iyo nkubi y’umuyaga yibasira inkombe zo muri utwo duce, ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu Buhindi byateguye komite ishinzwe iby’ubutabazi ihungisha Abahamya 70 bo muri leta ya Andhra Pradesh yegereye inyanja. Abo bimuwe barimo kwitabwaho kandi bacumbikiwe mu ngo z’abandi Bahamya bagenzi babo.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

U Buhindi: Tobias Dias, tel. +91 9845476425