11 UGUSHYINGO 2014
U BUHINDI
Hashize imyaka 30 Urukiko rw’Ikirenga rw’u Buhindi rufashe umwanzuro utazibagirana
Ku itariki ya 8 Nyakanga 1985, nk’uko bisanzwe abana batatu bagiye ku ishuri ryo mu mugi muto wa Kerala uherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Buhindi. Ariko kuri uwo munsi, umuyobozi w’icyo kigo yategetse ko indirimbo yubahiriza igihugu (Jana Gana Mana) iririmbwa mu ishuri. Abanyeshuri bose bategetswe guhaguruka bakaririmba iyo ndirimbo. Icyakora Bijoe wari ufite imyaka 15 na bashiki be, Binu Mol (wari ufite imyaka 13) na Bindu (wari ufite imyaka 10) ntibumviye iryo tegeko. Kubera ko bari Abahamya ba Yehova, umutimanama wabo ntiwabemereraga kuririmba iyo ndirimbo kuko bumvaga ko kuyiririmba byaba ari nko gusenga kandi bikaba ari uguhemukira Imana yabo Yehova.
Papa w’abo bana, V. J. Emmanuel, yavuganye n’umuyobozi w’icyo kigo hamwe n’abandi barimu, maze bose bemeranya ko abo bana bakomeza kwiga batiriwe bakurikiza iryo tegeko. Icyakora hari umukozi w’iryo shuri wumvise ibyo bavuganye maze arabarega. Icyo kibazo cyaje kugera kuri umwe mu bagize Inteko ishinga amategeko maze akigeza ku Nteko kuko yumvaga imyifatire y’abo bana igaragaramo kudakunda igihugu. Nyuma yaho gato, umugenzuzi w’amashuri yategetse umuyobozi w’iryo shuri kwirukana abo bana keretse gusa bemeye kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu. Emmanuel yagerageje kuvugana n’abayobozi b’icyo kigo kugira ngo abana basubire mu ishuri, ariko biba iby’ubusa. Yagejeje icyo kibazo mu Rukiko Rukuru rwo muri Leta ya Kerala. Urwo rukiko rwavuze ko atsinzwe, ariko ajuririra Urukiko rw’Ikirenga rw’u Buhindi.
Urukiko rw’Ikirenga rwashyigikiye uburenganzira bushingiye ku Itegeko Nshinga
Ku itariki ya 11 Kanama 1986, mu rubanza Bijoe Emmanuel yaburanagamo na Leta ya Kerala, Urukiko rw’Ikirenga rwasheshe umwanzuro w’Urukiko Rukuru. Urwo rukiko rwavuze ko kwirukana abo bana bitewe n’uko “bakurikiza imyizerere yabo,” binyuranye n’Itegeko Nshinga ry’u Buhindi. Umucamanza O. Chinnappa Reddy yagize ati “nta tegeko ririho . . . rihatira umuntu kuririmba.” Urukiko rwavuze ko kuba umuntu afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, binavuze ko afite uburenganzira bwo guceceka kandi ko guhagarara mu gihe cyo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, bigaragaza ko aba ayubashye. Urukiko rwategetse abayobozi b’iryo shuri gusubiza abana mu ishuri.
Umucamanza Reddy yaravuze ati “[Abahamya ba Yehova] ntibaririmba indirimbo yubahiriza igihugu aho baba bari hose, yaba iy’u Buhindi (Jana Gana Mana), yaba iy’u Bwongereza (God save the Queen), yaba iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (The Star-Spangled Banner) n’izindi. . . . Ikintu cyonyine gituma bataririmba iyo ndirimbo ni ukubera imyizerere yabo no kuba idini ryabo ritabemerera kugira ikindi kintu basenga uretse Yehova Imana yabo.”
Hafashwe umwanzuro ushyigikira uburenganzira umuntu afite mu by’idini
Imyanzuro yafashwe mu rubanza Bijoe Emmanuel yaburanagamo na Leta ya Kerala irashishikaje cyane kuko ishimangira ko nta muntu itegeko rihatira gukora ikintu kinyuranyije n’imyizerere ye n’umutimanama we. Urwo rukiko rwemeye ko uburenganzira bw’ibanze bujyana no kubahiriza amategeko arebana n’umutekano wa rubanda, umuco n’ubuzima. Icyakora, rwagabanyije ububasha iyo Leta yari ifite bwo kugira ibyo ibuza abaturage bayo uko yishakiye no mu buryo budakwiriye. Umwanzuro wagiraga uti “guhatira buri munyeshuri kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu atabishaka, umutimanama we utabimwemerera . . . byaba binyuranyije n’uburenganzira ahabwa n’ingingo ya 19(1)(a) n’iya 25(1) [zo mu Itegeko Nshinga ry’u Buhindi].”
Nanone uwo mwanzuro uha ba nyamuke uburenganzira bushingiye ku Itegeko Nshinga. Urwo rukiko rwakomeje rugira ruti “igihugu kigendera kuri demokarasi nyayo ni cya kindi na ba nyamuke bibona mu Itegeko Nshinga ryacyo.” Umucamanza Reddy yaravuze ati “ibitekerezo by’umuntu ku giti cye cyangwa uko yitwara mu bintu, nta cyo bivuze. Iyo umuntu yemera ibintu abikuye ku mutima kandi akayoborwa n’umutimanama we, aba akwiriye kurengerwa n’ingingo ya 25 [yo mu Itegeko Nshinga].”
Akamaro uwo mwanzuro uzagirira abantu muri rusange
Urubanza Bijoe Emmanuel yaburanagamo na Leta ya Kerala rwaravuzwe cyane mu itangazamakuru kandi rugibwaho impaka mu Nteko ishinga amategeko. Umwanzuro w’urwo rubanza washyizwe mu gitabo abiga amategeko bakoresha iyo biga Itegeko Nshinga. Na n’ubu ujya ugarukwaho mu bitabo bivuga ibirebana n’amategeko hamwe no mu binyamakuru kuko wamenyekanye cyane nk’ishingiro ry’ubworoherane mu Buhindi. Uwo mwanzuro wagize uruhare rukomeye mu guharanira ubwisanzure bw’amadini mu gihugu cyemera ko abantu bagira ibitekerezo bitandukanye. Uwo mwanzuro uha abantu bo mu Buhindi uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, cyane cyane nko mu gihe hagize ushaka kububavutsa.
Kubahiriza uburenganzira butangwa n’Itegeko Nshinga bifitiye abantu bose akamaro
Mu gihe umwanzuro w’urubanza wari utarafatwa, umuryango wa Emmanuel wari waragizwe urw’amenyo, abategetsi bakawotsa igitutu, hari n’ubwo abawugize bakangishwaga kwicwa; icyakora bashimishwa no kuba barakomeje gushikama ku myizerere yabo yo mu rwego rw’idini. Umwe mu bakobwa bo muri uwo muryango witwa Bindu, washatse kandi akaba afite umwana, yagize ati “natunguwe no guhura n’umwavoka wambwiye ko yize urubanza rwanjye igihe yari akiri ku ishuri. Yambwiye ko ashimira Abahamya ba Yehova ku bw’urwo rugamba barwanye baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”
V. J. Emmanuel yagize ati “mperutse guhura na K. T. Thomas, wahoze ari umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, ubu uri mu kiruhuko cy’iza bukuru. Igihe namubwiraga ko ari jye se wa ba bana batatu bavugwa muri rwa rubanza rw’indirimbo yubahiriza igihugu, yaranshimiye cyane. Yambwiye ko igihe cyose abonye uburyo bwo kugeza ikiganiro ku banyamategeko, avuga ibirebana n’urwo rubanza rw’indirimbo yubahiriza igihugu, kuko yumva umwanzuro wafashwe icyo gihe ari insinzi ishyigikira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”
Ubu hashize imyaka igera kuri 30, urubanza Bijoe Emmanuel yaburanagamo na Leta ya Kerala rubaye; ariko na n’ubu umwanzuro wafashwe ukomeje kuba ibuye ry’ifatizo mu gushyigikira uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, mu Buhindi. Abahamya ba Yehova bashimishwa no kuba baragize uruhare mu guharanira uburenganzira bushingiye ku Itegeko Nshinga bw’abaturage bose b’u Buhindi.
“Imigenzo yacu isaba koroherana; filozofiya zacu zigisha koroherana; Itegeko Nshinga ryacu ririmo koroherana; nimucyo tubiharanire.”—Umucamanza O. Chinnappa Reddy