Soma ibirimo

Hejuru: Inyubako za Beteli zari mu mugi wa Amsterdam mu 1964. Hasi: Abavandimwe na bashiki bacu bari gukora kuri Beteli mu myaka ya 1950 na 1960

7 UKWAKIRA 2022
U BUHOLANDI

Ikinyejana cyaranzwe n’ibitotezo ndetse n’ibintu bishimishije mu Buholandi

Ikinyejana cyaranzwe n’ibitotezo ndetse n’ibintu bishimishije mu Buholandi

Muri uyu mwa wa 2022, imyaka 100 irashize mu murwa mukuru w’u Buholandi ari wo Amsterdam, hubatswe Ibiro by’Ishami. Amateka y’umurimo wacu muri icyo gihugu agaragaza ko abavandimwe na bashiki bacu bagaragaje ukwizera gukomeye n’ubutwari.

Ubutumwa bwiza bwageze mu Buholandi mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ubwo umusore wari ukiri muto witwa Heinrich Brinkhoff yatangiraga gusoma igitabo cyanditswe n’umuryango wa Watch Tower ufatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga w’ Abigishwa ba Bibiliya. Yahise atangira kugeza ku bandi ibyo yari amaze kumenya. Izo mbuto z’ukuri zatangiye gukura. Mu wa 1920, Umuvandimwe Joseph F. Rutherford yasuye u Burayi maze ashyiraho Ibiro by’Ishami mu Busuwisi. Ibyo Biro by’Ishami ni na byo byagenzuraga umurimo wakorerwaga mu Buholandi. Mu wa 1921, Umuvandimwe Rutherford yashyizeho umuvandimwe Adriaan Block ngo ahagararire umurimo wakorerwaga mu Buholandi. Mu wa 1922, mu mugi wa Amsterdam hubatswe Ibiro by’Ishami.

Ibyo Biro by’Ishami, byatumye umurimo wakorerwaga muri icyo gihugu urushaho kugenda neza, maze umubare wababaga abagaragu ba Yehova urushaho kwiyongera. Mbere gato y’intambara ya kabiri y’isi yose, hari ababwiriza bagera kuri 500 bakoreraga umurimo muri icyo gihugu.

Intambara imaze gutangira, u Buholandi bwagiye mu gace kagenzurwaga n’Abanazi. Batoteje Abahamya ba Yehova mu buryo bwihariye ndetse n’andi matsinda. Icyo gihe Abahamya ba Yehova 300 b’Abaholandi barafashwe maze abenshi muri bo bajyanwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Abavandimwe bagera ku 130 barapfuye bazize uburwayi n’ibindi bibazo. Nyamara n’ubwo bari bahanganye n’ibitotezo, umubare w’Abahamya ba Yehova mu Buholandi wakomeje kwiyongera, ku buryo igihe intambara yarangiraga mu 1945 bageraga ku 3.125.

Icyakora igihe intambara yarangiraga, ibitotezo byo ntibyari birangiye. Kiliziya Gatolika yarwanyije Abahamya ba Yehova cyane cyane mu majyepfo y’igihugu. Urugero rumwe twatanga nurw’ibyabaye mu wa 1952, ubwo abapadiri bashatse guhagarika ikoraniro mu mugi wa Venlo. Abo baturwanyaga batumye abo twari twagiranye amasezerano y’ubukode bw’aho twari gukorera ikoraniro bayasesa. Ariko ibyo ntibyatumye abavandimwe bacika intege. Ahubwo bashatse ahandi hantu bahashinga amahema kugira ngo abe ari ho habera ikoraniro.

Icyakora abaturwanya ntibarekeye aho. Hari ubwo haje abantu barenga 1.000 kugira ngo barogoye ikoraniro. Nanone mu cyiciro cyo ku Cyumweru nyuma ya saa sita, abaporisi baje ahaberaga ikoraniro maze bafata bamwe mu bavandimwe.

Uko Ibiro by’Ishami byo muri iki gihe biri mu gace ka Emmen bimeze

Ariko ibyo byose abo baturwanyaga bakoraga ntacyo byagezeho. Abavandimwe bafite inshingano bakurikije neza amabwiriza bahawe n’Ibiro by’ishami bituma babasha gukomeza ikoraniro

Yehova yakomeje guha imigisha abo bavandimwe baranzwe n’ishyaka. Mu wa 1983, Ibiro by’ishami byo mu Buholandi byimukiye mu nyubako nshya ziri mu gace ka Emmen. Ubu muri 2022, mu Buholandi, hari Abahamya ba Yehova bagera hafi ku 30.000.

Amateka y’Abahamya ba Yehova mu Buholandi, agaragaza ko Yehova atazigera ‘asiga abagize ubwoko bwe cyangwa ngo abatererane’.—Gutegeka 31:6.