1 UKWAKIRA 2021 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 29 KANAMA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE IBYAHA | Abavandimwe batanu biyemeje kwihangana nubwo batotezwa
Ku itariki ya 28 Kanama 2023, urukiko rw’akarere ka Orenburg rwahamije icyaha umuvandimwe Vladimir Kochnev, Vladislav Kolbanov, Pavel Lekontsev, Sergey Logunov na Nikolay Zhugin. Abo bavandimwe bakatiwe igifungo gisubitse kiri hagati y’imyaka ibiri n’igice n’itatu n’igice. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 1 Werurwe 2021
Hari hashize umwaka urenga ikirego gisubijwe mu biro by’umushinjacyaha, ni na bwo batangiye kuburanira mu rukiko rw’akarere ka Promyshlenniy mu mujyi wa Orenburg
Ku itariki ya 14 Mutarama 2020
Ikirego cyashubijwe mu biro by’ubushinjacyaha kubera ko ibirego baregaga abavandimwe bacu bitari bisobanutse neza
Ku itariki ya 3 Kanama 2018
Nyuma y’uko Vladimir yamaze amezi abiri n’igice afunzwe yararekuwe, maze afungishwa ijisho
Ku itariki ya 16 Gicurasi 2018
Abayobozi basatse ingo 19 zo mu gace ka Orenburg. Vladimir na Vladislav boherejwe aho bari gufungirwa by’agateganyo. Nyuma y’iminsi itatu, Vladislav yararekuwe afungishwa ijisho
Ku itariki ya 14 Gicurasi 2018
Umugenzacyaha wo mu kigo gishinzwe iperereza mu gace ka Orenburg yatanze ikirego cye, ashinja ibyaha abo Bahamya batanu
Icyo twabavugaho
Biragaragara ko abo bavandimwe na bashiki bacu biyemeje gukomeza kubera Yehova indahemuka muri uru rugamba rumaze imyaka irenga itatu. Nanone biragaragara ko Yehova na we akomeje kubera indahemuka abamubera indahemuka.—2 Samweli 22:26.