18 WERURWE 2021| AMAKURU MASHYA: 20 UKUBOZA 2022
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Abavandimwe bane bo mu gace ka Birobidzhan bashobora gufungwa
Urukiko rw’akarere ka Birobidzhan, agace kayoborwa n’Abayahudi rwahamije icyaha umuvandimwe Alam Aliyev, Valeriy Kriger, Sergey Shulyarenko na Dmitriy Zagulin. Umuvandimwe Aliyev yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’igice. Umuvandimwe Zagulin yahawe igifungo cy’imyaka itatu n’igice. Umuvandimwe Kriger na Shulyarenko bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi. Abo bavandimwe bose bahise bajyanwa muri gereza.
Icyo twabavugaho
Alam Aliyev
Igihe yavukiye: 1963 (mu mudugudu wa Lyaki, muri Azerubayijani)
Ibimuranga: Yakoreye igisirikare cya leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti mu Budage. Nyuma yaje gukora mu bwato bukoreshwa mu kuroba. Mu mwaka wa 1989 yimukiye mu Burusiya mu gace ka Khabarovsk. Ubu akora mu ruganda
Amaze kwimukira mu Burusiya yahise atangira kwiga Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 1991. Yashakanye na Svetlana mu mwaka wa 2015. Bombi bakunda gutembera
Valeriy Kriger
Igihe yavukiye: 1968 (mu gace kayoborwa n’Abayahudi)
Ibimuranga: Yakuriye mu muryango w’abantu badashishikazwa n’iby’idini. Akiri umwana yakundaga imikino ngororamubiri. Yize kuvura abantu akoresheje masaje none arikorera. Yabatijwe mu mwaka wa 1994. Yashakanye na Natalya mu mwaka 2017. Bombi bakunda gukina vole no gutembera
Sergey Shulyarenko
Igihe yavukiye: 1984 (mu gace ka Khabarovsk)
Ibimuranga: Akiri umwana yabaye muri Turukimenisitani, aho se yakoreraga ari umusirikare. Yaje gukora mu ruganda. Akunda gushushanya no kwiga indimi. Nyina ni we wamwigishije Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 1997 afite imyaka 13
Dmitriy Zagulin
Igihe yavukiye: 1973 (mu gace ka Khabarovsk)
Ibimuranga: Akiri umwana yifuzaga kuzaba umusirikare. Igihe yari umusirikare, yize kurwana kandi ahabwa imyitozo yo kugurukira mu mutaka. Ubu akorera muri sosiyete ikora imihanda ya gari ya moshi. Yatangiye kwiga Bibiliya mu mwaka wa 1991. Yabatijwe mu mwaka wa 1992. Yashakanye na Tatyana mu mwaka wa 2012
Urubanza
Ku itariki ya 17 Gicurasi 2018, abapolisi 150 bo mu gace ka Birobidzhan, bagabye igitero bise ‘umunsi w’urubanza’. Icyo gihe umuvandimwe Alam Aliyev yarafashwe afungwa by’agateganyo iminsi umunani, ashinjwa ‘gutegura ibikorwa by’umuryango bita ko ukora ibikorwa by’ubutagondwa.’ Abavandimwe batatu ari bo Valeriy Kriger, Sergey Shulyarenko na Dmitriy Zagulin nabo bashinjwe icyo cyaha. Bose uko ari bane ntibemerewe kuva mu gace batuyemo. Ikindi nanone umugore wa Alam, uwa Valeriy n’uwa Dmitriy bashinjwa icyaha mu rundi rubanza.
Mbere y’uko Alam afungwa yakoraga ubushakashatsi ku ngingo zamufasha kwihanganira ibitotezo. Nanone yabwiraga abagize itorero rye ibyo yabaga yize. Yaravuze ati: “Nateraga inkunga abavandimwe na bashiki bacu mbabwira ko batagomba kugira ubwoba mu gihe batotezwa. Ibyo byagize akamaro kubera ko icyumweru cyakurikiyeho ingo 21 z’Abahamya zarasatswe.”
Valeriy n’umugore we Natalya, ntibashoboye kujya mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye i Seoul muri Koreya y’Epfo, kubera ko batari bemerewe kuva mu gace batuyemo. Nanone ntibari bemerewe kujya gusura ababyeyi be batuye muri Isirayeli. Ikibabaje ni uko se yapfuye muri Gashyantare 2019. Amezi make mbere yaho nyina bamubaze umugongo kandi yari akeneye kwitabwaho cyane. Valeriy yemera adashidikanya ko Yehova yamufashije. Nubwo ababyeyi be atari Abahamya ba Yehova, abavandimwe na bashiki bacu bo muri Isirayeli ni bo bitaye kuri nyina. Valeriy yaravuze ati: “Twasengaga Yehova tumubwira ikibazo mama yari afite kandi yaradusubije. Abavandimwe bacu bo muri Isirayeli baramufashije kandi baramuhumuriza. Baramusuraga, bakamuganiriza kandi bakamutumira mu materaniro. Nubwo tutari kumwe na mama, twiboneye ukuntu Yehova yadufashije akoresheje umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe.”
Hari ikintu ibitotezo byatumye Dmitriy arushaho kwemera. Yaravuze ati: “Iyo ibintu bigenda neza nta ngorane duhura na zo mu gusenga Yehova, bishobora gutuma tudafatana uburemere inshingano dufite yo kumukorera no kwigishwa na we. Ariko iyo abayobozi batubujije gusenga Yehova twisanzuye, dukora uko dushoboye ngo turusheho kuba incuti za Yehova uko imimerere turimo yaba imeze kose kandi tukitegura ibitotezo dushobora guhura na byo byose. Byaba bihuje n’ubwenge ko igihe dufite amahoro twagikoresha ‘twibikira ubutunzi mu ijuru.’ Ibyo byatuma ukwizera kwacu kurushaho gukomera kandi bikadufasha kwihangana kugeza ku iherezo.”—Matayo 6:20.
Biragaragara ko Yehova akomeje guha abavandimwe bacu bo mu Burusiya “imbaraga zirenze izisanzwe” kugira ngo bihangane.—2 Abakorinto 4:7.