29 GICURASI 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 3 GICURASI 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Amahame yo muri Bibiliya afasha abavandimwe kwihanganira ibitotezo
Ku itariki ya 2 Gicurasi 2024, urukiko rw’akarere ka Pozharskiy ruri mu gace ka Primorye, rwahamije icyaha umuvandimwe Nikolay Dikhtyar, Andrey Lyakhov, Yuriy Ponomarenko na Oleg Sergeyev. Rwabakatiye igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu, imyaka ibiri n’amezi umunani, imyaka itandatu n’amezi atandatu n’imyaka itandatu n’amezi ane. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.
Icyo twabavugaho
Tuzi neza ko kimwe na Andrey, Nikolay, Oleg na Yuriy, gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu buzima bwacu bwa buri munsi bitatuma ‘tugira ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo mwiza wose.’—2 Timoteyo 3:16, 17.
Uko Ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 16 Nyakanga 2021
Yuriy yakorewe dosiye. Akekwaho gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ibikorwa by’ubutagondwa
Ku itariki ya 22 Nyakanga 2021
Inyubako Yuriy abamo yarasatswe
Ku itariki ya 24 Nyakanga 2021
Yuriy yabujijwe kuva mu gace atuyemo
Ku itariki ya 1 Ugushyingo 2021
Inyubako Oleg abamo yarasatswe
Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2021
Oleg yabujijwe kuva mu gace atuyemo
Ku itariki ya 12 Gashyantare 2022
Oleg yashinjwe ibyaha maze nawe yongerwa muri dosiye
Ku itariki ya 14 Werurwe 2022
Nikolay yashinjwe ibyaha maze nawe yongerwa muri dosiye
Ku itariki ya 15 Werurwe 2022
Andrey yashinjwe ibyaha maze nawe yongerwa muri dosiye
Ku itariki ya 10 Kanama, 2022
Nibwo Urubanza rwatangiye