27 WERURWE 2024 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 13 GICURASI 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Biringiye ko Yehova azabafasha, bahora biteguye ibitotezo kandi barishimye
Ku itariki ya 13 Gicurasi 2024, urukiko rw’akarere ka Leninskiy ruherereye mu gace ka Barnaul, intara ya Altai rwahamije icyaha umuvandimwe Yuriy Kolotinskiy, Mikhail Reshetnikov na Anatoliy Sarychev. Buri wese yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’amezi atatu. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.
Icyo twabavugaho
Dushimishwa n’ingero z’abavandimwe na bashiki bacu bo muri iki gihe bagaragaza ukwizera no kwiringira Yehova. Twemera tudashidikanya ko Yehova azakomeza kubafasha kandi akabitaho kuko agira urukundo rudahemuka.—Zaburi 25:10.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 25 Gicurasi 2021
Mikhail yatangiye gukurikiranwa mu nkiko
Ku itariki ya 27 Gicurasi 2021
Urugo rwa Mikhail rwarasatswe. We na Antonina bahaswe ibibazo. Mikhail yabujijwe kurenga mu gace atuyemo
Ku itariki ya 6 Ukwakira 2022
Anatoliy na Yuriy batangiye gukurikiranwa n’urukiko, maze dosiye yabo ihuzwa n’iya Mikhail
Ku itariki ya 7 Ukwakira 2022
Anatoliy na Yuriy babujijwe kurenga mu gace batuyemo
Ku itariki ya 19 Mutarama 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye