Soma ibirimo

Umuvandimwe Dmitriy Ignatov n’umugore we Darya

12 KAMENA 2024| YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 25 NYAKANGA 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | “Dukorera Yehova dufatanyije nk’ikipe”

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | “Dukorera Yehova dufatanyije nk’ikipe”

Ku itariki ya 24 Nyakanya 2024, urukiko rw’akarere ka Sovietskiy mu mujyi wa Oryol rwahamije icyaha umuvandimwe Dmitriy Ignatov kandi rumukatira imyaka ibiri akora imirimo y’agahato mu kigo gikoranyirizwamo imfungwa. Agomba kuba muri icyo kigo kandi agakora imirimo ahawe. Muri icyo gihe azamara afunzwe, gatanu ku ijana y’umushahara we izajya itwarwa na Leta.

Icyo twamuvugaho

Dushimishwa n’urugero rwa Dmitriy na Darya rutwibutsa ko ‘nidukomeza kwerekeza ubwenge bwacu ku byo mu ijuru,’ dushobora gukomeza kugira ukwizera gukomeye nubwo twaba duhanganye n’ibigeragezo.—Abakolosayi 3:2.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 9 Ukuboza 2020

    Urugo rwe rwarasatswe

  2. Ku itariki ya 28 Ukwakira 2021

    Yatangiye gukurikiranwaho icyaha

  3. Ku itariki ya 13 Nzeri 2023

    Bongeye gusaka urugo rwe

  4. Ku itariki ya 4 Werurwe 2024

    Nibwo urubanza rwatangiye