Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Aleksandr Polozov n’umugore we Svetlana; Umuvandimwe Stepan Shevelev n’umugore we Oksana

24 MUTARAMA 20222022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 29 UKUBOZA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Umuvandimwe Aleksandr Polozov na Stepan Shevelev babonye imigisha myinshi nubwo batotejwe

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Umuvandimwe Aleksandr Polozov na Stepan Shevelev babonye imigisha myinshi nubwo batotejwe

Ku itariki ya 29 Ukuboza 2023, urukiko rwo mu mujyi wa Norilsk mu karere ka Krasnoyarsk rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksandr Polozov na Stepan Shevelev. Buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 20 Ukwakira 2019

    Abapolisi bihariye bagose aho Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Norilsk bari basohokeye, bafata Abahamya barenga 50 bajya kubafunga

  2. Ku itariki ya 26 Ukwakira 2019

    Aleksandr yarafashwe maze afungwa by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 21 Mutarama 2020

    Aleksandr yarafunguwe nyuma y’amezi atatu afunze

  4. Ku itariki ya 19 Gashyantare 2020

    Aleksandr yashyizwe ku rutonde rw’abantu b’intagondwa n’amafaranga ye yo muri banki arafatirwa

  5. Ku itariki 6 Gicurasi 2021

    Stepan bamushinje icyaha cy’ubugambanyi hamwe na Aleksandr. Mu ‘byaha’ yashinjwaga harimo gusenga no kubwiriza

Icyo twabavugaho

Twiringiye ko Yehova azakomeza gufasha abavandimwe dukunda bakomeje guhatana kugira ngo babe indahemuka nubwo batotezwa.—Abacamanza 8:4.