Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Yevgeniy Fedin, Artur Severinchik na Timofey Zhukov

26 NYAKANGA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 6 UKUBOZA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Yehova aha imbaraga abavandimwe bafunzwe barengana

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Yehova aha imbaraga abavandimwe bafunzwe barengana

Ku itariki ya 5 Ukuboza 2023, urukiko rw’umujyi wa Surgut ruri mu karere ka Khanty-Mansi—Yugra rwahamije icyaha abavandimwe 17 na mushiki wacu umwe. Muri abo bavandimwe harimo Yevgeniy Fedin, Artur Severinchik na Timofey Zhukov. Abo bavandimwe 17 bakatiwe igifungo gisubitse kiri hagati y’imyaka itandatu n’amezi atatu n’imyaka irindwi. Naho mushiki wacu we yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itatu n’amezi atatu. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 15 Gashyantare 2019

    Abapolisi basatse ingo nyinshi z’Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Surgut no mu yindi mijyi byegeranye. Abavandimwe barindwi bavuga ko bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo igihe bahatwaga ibibazo. Abavandimwe batatu harimo Yevgeniy Fedin na Artur Severinchik bafunzwe by’agateganyo

  2. Ku itariki ya 7 Werurwe 2019

    Nyuma y’ibyumweru bitatu Artur afunzwe by’agateganyo, urukiko rw’ubujurire rwategetse ko arekurwa

  3. Ku itariki ya 11 Mata 2019

    Yevgeniy yararekuwe. Yari amaze hafi amezi abiri afunzwe. Urukiko rwamushyiriyeho ibyo abujijwe mu bijyanye n’ingendo, itumanaho no gukoresha interineti

  4. Ku itariki ya 16 Mutarama 2020

    Umucamanza yategetse ko umuvandimwe Timofey Zhukov ajya gusuzumwa mu bitaro by’abantu barwaye indwara zo mu mutwe. Ibyo byatewe nuko abagenzacyaha bavuze ko yanze gusubiza ibibazo yahatwaga. Ubusanzwe hakurikijwe ingingo ya 51 yo mu Itegeko Nshinga ry’igihugu cy’u Burusiya, yari afite uburenganzira bwo guceceka. Timofey yahise ajuririra uwo umwanzuro w’umucamanza

  5. Ku itariki ya 5 Gashyantare 2020

    Polisi yafashe Timofey igihe yari arimo ava mu rukiko. Nubwo ubujurire bwe bwari bukiri gusuzumwa, baramufashe bamujyana ku bitaro bivura abantu bafite indwara zo mu mutwe biri i Yekaterinburg ku birometero bigera hafi ku 1.200, aho yamaze ibyumweru 2

  6. Ku itariki ya 5 Werurwe 2020

    Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko gufungwa kwa Timofey kunyuranyije n’amategeko

  7. Ku itariki ya 19 Ukwakira 2021

    Urukiko rw’Ubujurire rwategetse ko Timofey ahabwa impozamarira kubera ko yafunzwe azira akarengane

  8. Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2021

    Mu rubanza rwe, abavoka be batanze ibihamya bifatika bigaragaza ko abayobozi bamukoreye ibikorwa bya kinyamaswa, harimo kumukorera iyicarubozo, guhimba ibimenyetso no kumukorera ivangura. Abamuburaniraga basabye urukiko ko idosiye ye yasubizwa mu bushinjacyaha

  9. Ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021

    Umucamanza yemeje ko iperereza ryarenze ku mategeko, ariko yanga gusubiza idosiye ya Timofey mu bushinjacyaha

Icyo twabavugaho

Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza kuba hafi y’umuvandimwe Yevgeniy, Artur, Timofey hamwe n’abandi bose bakomeje kwihanganira ibitotezo ‘bahanze amaso ku bitaboneka’.—2 Abakorinto 4:17, 18.