Soma ibirimo

Kuva ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Denis Filatov, Stanislav Klyuchnikov na Dmitriy Yarchak

1 KAMENA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 6 NZERI 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Yehova yarabafashije bakomeza kugira ubutwari

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Yehova yarabafashije bakomeza kugira ubutwari

Ku itariki ya 5 Nzeri 2023, urukiko rw’umujyi wa Nizhnekamsk ruri muri Repubulika ya Tatarstan rwahamije icyaha umuvandimwe Denis Filatov, Stanislav Klyuchnikov na Dmitriy Yarchak. Buri wese yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2020

    Abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi n’abapolisi bari bitwaje imbunda, bagabye igitero ku ngo 12 z’Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Nizhnekamsk. Abavandimwe icyenda na bashiki bacu batatu bajyanywe guhatwa ibibazo

  2. Ku itariki ya 24 Kanama 2021

    Iperereza Denis, Stanislav na Dmitriy bakorwagaho ryatumye babuzwa kuva mu gace batuyemo

  3. Ku itariki ya 7 Ukwakira 2021

    Denis, Stanislav na Dmitriy bakorewe dosiye ibashinja ibyaha. Baregwaga “kuririmba indirimbo zidasanzwe z’idini no gusenga”

  4. Ku itariki ya 27 Mutarama 2022

    Ikirego cyabo cyoherejwe mu rukiko rw’umujyi wa Nizhnekamsk ruri muri Repubulika ya Tatarstan

Icyo twabavugaho

Abavandimwe bacu bakomeje kwiringira Yehova kugira ngo abahe imbaraga kandi rwose bemeranya n’amagambo Dawidi, umwanditsi wa zaburi yavuze, agira ati: “Nzi neza ko Imana inshyigikiye.”—Zaburi 56:9.