1 KAMENA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 6 NZERI 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BAHAMIJWE ICYAHA | Yehova yarabafashije bakomeza kugira ubutwari
Ku itariki ya 5 Nzeri 2023, urukiko rw’umujyi wa Nizhnekamsk ruri muri Repubulika ya Tatarstan rwahamije icyaha umuvandimwe Denis Filatov, Stanislav Klyuchnikov na Dmitriy Yarchak. Buri wese yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2020
Abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi n’abapolisi bari bitwaje imbunda, bagabye igitero ku ngo 12 z’Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Nizhnekamsk. Abavandimwe icyenda na bashiki bacu batatu bajyanywe guhatwa ibibazo
Ku itariki ya 24 Kanama 2021
Iperereza Denis, Stanislav na Dmitriy bakorwagaho ryatumye babuzwa kuva mu gace batuyemo
Ku itariki ya 7 Ukwakira 2021
Denis, Stanislav na Dmitriy bakorewe dosiye ibashinja ibyaha. Baregwaga “kuririmba indirimbo zidasanzwe z’idini no gusenga”
Ku itariki ya 27 Mutarama 2022
Ikirego cyabo cyoherejwe mu rukiko rw’umujyi wa Nizhnekamsk ruri muri Repubulika ya Tatarstan
Icyo twabavugaho
Abavandimwe bacu bakomeje kwiringira Yehova kugira ngo abahe imbaraga kandi rwose bemeranya n’amagambo Dawidi, umwanditsi wa zaburi yavuze, agira ati: “Nzi neza ko Imana inshyigikiye.”—Zaburi 56:9.