Soma ibirimo

Umurongo wo hejuru, duhereye ibumuso tujya iburyo: Umuvandimwe Nikolay Martynov, Sergey Kosteyev, Yaroslav Kalin na Mikhail Moysh

Umurongo wo hasi, duhereye ibumoso tujya iburyo: Umuvandimwe Igor Popov, Denis Sarazhakov, Aleksey Solnechniy, Andrey Tolmachev na Sergey Vasiliyev

27 UKUBOZA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 6 WERURWE 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | Abavandimwe bakomeje kwihangana nubwo bamaze igihe bafunzwe

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | Abavandimwe bakomeje kwihangana nubwo bamaze igihe bafunzwe

Ku itariki ya 5 Werurwe 2024, urukiko rw’akarere ka Oktyabrskiy ruherereye mu gace ka Irkutsk rwahamije icyaha umuvandimwe Nikolay Martynov, Sergey Kosteyev, Yaroslav Kalin, Mikhail Moysah, Igor Popov, Denis Sarazhakov, Aleksey Solnechniy, Andrey Tolmachev na Sergey Vasiliyev. Nikolay, Sergey Kosteyev, Yaroslav, Mikhail, Aleksey na Andrey buri wese yakatiwe imyaka irindwi muri gereza. Igor na Denis bo bakatiwe imyaka itandatu n’amezi ane. Sergey Vasiliyev na we yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu kandi yahise ajyanwa muri gereza akiva mu rukiko. Abandi bavandimwe bari bafunzwe by’agateganyo bazakomeza gufungwa.

Icyo twabavugaho

Nubwo aba bavandimwe batandukanyijwe n’imiryango yabo mu gihe runaka, nta kintu na kimwe gishobora kubatandukanya n’urukundo rwa Yehova, mu gihe bakomeje kuba indahemuka.—Abaroma 8:35-39.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 4 Ukwakira 2021

    Ingo z’Abahamya ba Yehova bo mu karere ka Irkutsk zarasatswe. Umuvandimwe Nikolay, Sergey Kosteyev, Yaroslav, Mikhail, Aleksey, Andrey na Sergey Vasiliyev, bashinjwe ibyaha kandi barafungwa

  2. Ku itariki ya 5 Ukwakira 2021

    Yaroslav, Mikhail na Aleksey boherejwe aho bari gufungirwa by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 6 Ukwakira 2021

    Sergey Kosteyev, Nikolay na Andrey na bo boherejwe aho bari gufungirwa by’agateganyo. Sergey Vasiliyev yararekuwe ariko bamutegeka kutava mu rugo

  4. Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021

    Ingo nyinshi z’abavandimwe zarasatswe. Denis na Igor barafashwe bajyanwa mu karere ka Irkutsk, ahantu hareshya n’ibirometero birenga 1500

  5. Ku itariki ya 1 Ukuboza 2021

    Igor yafunzwe by’agateganyo

  6. Ku itariki 2 Ukuboza 2021

    Denis yafunzwe by’agateganyo

  7. Ku itariki ya 29 Ukuboza 2022

    Urubanza rwaratangiye

a b c d e f Ntibyakunze ko tuganira n’umuvandimmwe Martynov, Kalin, Moysh, Popov, Sarazhakov na Solnechniy kubera ko bafunze.