Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Roman Mareyev; Anatoliy Marunov na Sergey Tolokonnikov n’umugore we Mariya

10 GASHYANTARE 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 14 NYAKANGA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | Abavandimwe batatu bari kuburanira mu rukiko rw’i Moscow

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | Abavandimwe batatu bari kuburanira mu rukiko rw’i Moscow

Ku itariki ya 12 Nyakanga 2023, urukiko rw’akarere ka Savelovskiy mu mujyi wa Moscow, rwahamije icyaha umuvandimwe Roman Mareyev, Anatoliy Marunov na Sergey Tolokonnikov. Roman yakatiwe imyaka ine n’igice, Anatoliy akatirwa imyaka itandatu n’igice naho Sergey we akatirwa imyaka itanu. Anatoliy akimara kuva mu rukiko yahise ajyanwa muri gereza. Roman na Sergey bo bari basanzwe bafunzwe.

Icyo twabavugaho

Twishimira kuba Roman, Anatoliy na Sergey batubera ugurego rwiza rwo kwizera Yehova. Kandi twizeye ko ibibazo twahura nabyo uko byaba bimeze kose, tudakwiriye ‘gutinya ikibi,’ kuko Yehova ari kumwe natwe.—Zaburi 23:4.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 20 Ukwakira 2021

    Abayobozi basatse ingo umunani z’Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Moscow. Roman, Anatoliy na Sergey bakorewe dosiye bashinjwa gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa no gushishikariza abandi kwifatanya muri ibyo bikorwa. Abo bavandimwe uko ari batatu bahise bafungwa by’abagateganyo

  2. Ku itariki ya 22 Ukwakira 2021

    Roman na Sergey bajyanywe muri gereza. Anatoliy yafungishijwe ijisho

  3. Ku itariki ya 17 Kamena 2022

    Nibwo urubanza rwatangiye

a Igihe iyi ngingo yategurwaga, umuvandimwe Tolokonnikov yari afunzwe kuburyo tutabashije kumuvugisha. Mushiki wacu Pankova, amaze gushaka yagumanye izina rye.