Soma ibirimo

Abavandimwe Yevgeniy Bitusov na Leonid Druzhinin

30 UGUSHYINGO 2022| YAHUJWE N’IGIHE: 29 UKUBOZA 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | Barushijeho kugaragaza imico ya gikristo

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | Barushijeho kugaragaza imico ya gikristo

Urukiko rw’akarere ka Zeyskiy ruri mu gace ka Amur, rwahamije ibyaha umuvandimwe Yevgeniy Bitusov na Leonid Druzhinin. Umuvandimwe Bitusov yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu naho Druzhinin we yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’igice. Bakiva mu rukiko bahise bajyanwa muri gereza.

Icyo twabavugaho

Duterwa ishema n’abavandimwe na bashiki bacu bakomeza kugaragaza ko ari abakozi bakorana n’Imana binyuze mu kwihangana kwabo.—2 Abakorinto 6:3-10.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 21 Werurwe 2019

    Abapolisi basatse ingo z’ imiryango myinshi y’Abahamya ba Yehova batuye muri Zeya, harimo n’urugo rwa Yevgeniy ndetse n’urwa Leonid

  2. Ku itariki ya 10 Kanama 2020

    Hatanzwe ikirego

  3. Ku itariki ya 13 Ukwakira 2020

    Abapolisi basatse urugo rwa Yevgeniy ndetse n’urwa Leonidaw ku ncuro ya kabiri. Leonid yarafashwe kandi ahatwa ibibazo mu gihe kingana n’amasaha abiri

  4. Ku itariki ya 20 Kamena 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye