Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Aram Danielyan, Denis Kuzyanin, Sergey Polosenko na Nikolay Vasiliyev

14 UKUBOZA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 30 MUTARAMA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | “Kwiringira Yehova ni ryo banga”

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | “Kwiringira Yehova ni ryo banga”

Ku itariki ya 25 Mutarama 2024, urukiko rw’Akarere ka Samara rwahamije icyaha umuvandimwe Aram Danielyan, Denis Kuzyanin, Sergey Polosenko na Nikolay Vasiliyev. Buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi kandi bahise bajyanwa muri gereza bakiva mu rukiko.

Icyo twabavugaho

Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza guhumuriza abantu bose bakomeje gutotezwa bazira ukwizera kwabo kandi ko azatuma bashikama kugira ngo bakore ibyiza, haba mu byo bavuga cyangwa mu byo bakora.—2 Abatesalonike 2:16, 17.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 14 Ukuboza 2021

    Denis, Nikolay na Sergey batangiye gukurikiranwa mu rukiko

  2. Ku itariki ya 15 Ukuboza 2021

    Ingo za Denis, Nikolay na Sergey zarasatswe. Barafashwe barafungwa

  3. Ku itariki ya 16 Ukuboza 2021

    Denis, Nikolay na Sergey babajyanye kubafunga by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 6 Mutarama 2022

    Aram yatangiye gukurikiranwa mu rukiko. Bamufatiye ku kibuga cy’indege

  5. Ku itariki ya 7 Mutarama 2022

    Aram bamujyanye kumufunga by’agateganyo

  6. Ku itariki ya 12 kugeza ku ya 14 Ukuboza 2022

    Abavandimwe bose uko ari bane barafunguwe ariko bamenyeshwa ko batemerewe kurenga uduce batuyemo

  7. Ku itariki ya 16 Kamena 2023

    Batangiye kuburana mu rukiko