Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Rinat Kiramov n’umugore we Galina; umuvandimwe Sergey Korolev n’umugore we Yekaterina; umuvandimwe Sergey Kosyanenko n’umugore we Olga

29 WERURWE 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 18 MATA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | Yehova yafashije abavandimwe bafunzwe

AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE BARAFUNZWE | Yehova yafashije abavandimwe bafunzwe

Ku itariki ya 17 Mata 2023, urukiko rw’akarere ka Ahktubinskiy ruri mu ntara ya Astrakhan, rwahamije icyaha umuvandimwe Rinat Kiramov, Sergey Korolev na Sergey Kosyanenko. Buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi. Bose bafunzwe by’agateganyo guhera mu Gushyingo 2021 kandi bazaguma muri gereza.

Icyo twabavugaho

Duhumurizwa no kumenya ko Yehova azakomeza kurinda abagaragu be b’indahemuka kandi ko ‘amaboko ye y’iteka ryose adukomeza.’—Gutegeka kwa Kabiri 33:27.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 9 Ugushyingo 2021

    Yakorewe dosiye. Abayobozi basatse ingo 15 z’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Akhtubinsk n’abo mu gace ka Znamensk, harimo n’urw’umuvandimwe Kiramov, urwa Korolev n’urwa Kosyanenko

  2. Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2021

    Sergey Korolev yarafashwe

  3. Ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021

    Rinat Kiramov na Sergey Kosyanenko barafashwe. Bose uko ari batatu bafunzwe by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2022

    Ni bwo urubanza rwatangiye

a b Ntitwabashije kuvugana n’umuvandimwe Kiramov na Kosyanenko