26 Nyakanga 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 6 UKUBOZA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—ABAVANDIMWE NA BASHIKI BACU BAHAMIJWE ICYAHA | Bakomeje kwihangana bafite ubutwari kandi bishimye
Ku itariki ya 5 Ukuboza 2023, 2023 Urukiko rw’umujyi wa Surgut mu gace kigenga ka Khanty-Mansi—Yugra rwahamije icyaha abavandimwe 17 na mushiki wacu 1. Muri abo harimo umuvandimwe Vasiliy Burenesku, Viktor Fefilov, Igor Kobotov, Igor Petrov, Leonid Rysikov, Igor Trifonov, Pavel Romashov n’umugore we Viola Shepel. a Abo bavandimwe 17 bakatiwe igifungo gisubitse kir hagati y’imyaka itandatu n’amezi atatu n’imyaka irindwi. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 15 Gashyantare 2019
Abapolisi basatse inzu nyinshi z’Abahamya ba Yehova muri Surgut no mu mijyi ihakikije Hari abavandimwe barindwi bavuze ko bakorewe urugomo igihe babahataga ibibazo. Batatu bafunzwe by’agateganyo naho abandi bo bategetswe kujya kwa muganga w’indwara zo mu mutwe
Ku itariki ya 3 Ukwakira 2019
Viktor, Igor Kobotov, Igor Petrov, Leonid, Igor Trifonov, Pavel na mushiki wacu Viola bongewe ku rutonde rw’intagondwa
Ku itariki ya 10 Ukwakira, 2019
Vasiliy yashyizwe ku rutonde rw’intagondwa
Ku itariki ya 23 Nyakanga 2020
Urugo rwa Igor Petrov rwasatswe ku ncuro ya kabiri kandi hari ibintu byinshi bafatiriye
Ku itariki ya 29 Ukwakira 2021
Ni bwo urubanza rwatangiye
Icyo twabavugaho
Twizera tudashidikanya ko ibyo abavandimwe na bashiki bacu bazahura na byo byose yaba imibabaro, ibitotezo, amakuba, cyangwa akaga, ‘bazabivamo banesheje rwose’ kubera urukundo Yehova abakunda kandi akaba abashyigikiye.—Abaroma 8:35, 37.