20 UKUBOZA 2021
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA | Abahamya bane mu gace ka Trans-Baikal bategereje umwanzuro w’urukiko nyuma yo kugabwaho igitero
Ku itariki ya 20 Nzeri 2022, urukiko rwo mu gace ka Trans-Baikal rwanze ubujurire bw’abavandimwe Brothers Vladimir Ermolaev, Sergey Kirilyuk, Igor Mamalimov na Aleksandr Putintsev. Vladimir, Igor na Aleksandr bakomeje gufungwa. Sergey we ntiyajyanywe muri gereza.
Ku itariki ya 6 Kamena 2022, urukiko rw’akarere ruherereye mu gace ka Chita rwahamije icyaha Vladimir, Sergey, Igor na Aleksandr. Sergey yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Naho Vladimir, Igor na Aleksandr bo, buri wese yakatiwe igifungo cy‘imyaka itandatu n’igice. Igihano bakatiwe kizahita gitangira.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 16 Werurwe 2021
Ni bwo urubanza rwatangiye
Ku itariki ya 2 Gashyantare 2021
Vladimir, Sergey, Igor na Aleksandr bashinjwe gutegura ibikorwa by’umuryango wabuzanyijwe
Ku itariki ya 3 Mata 2020
Vladimir yavaniweho gufungishwa ijisho
Ku itariki ya 15 Gashyantare 2020
Sergey yafunguwe hashize iminsi itanu afunzwe
Ku itariki ya 12 Gashyantare 2020
Igor na Aleksandr barafunguwe. Igifungo cya Sergey kiyongereyeho amasaha 72. Vladimir we yakatiwe iminsi 52 afungishijwe ijisho
Ku itariki ya 10 Gashyantare 2020
Abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse ingo 50 z’Abahamya ba Yehova mu gace ka Trans-Baikal. Nanone basatse ingo z’Abahamya bageze mu zabukuru n’abamugaye. Mu muryango umwe, Umuhamya ukiri muto yakubitiwe imbere ya nyina na mushiki we muto. Undi muvandimwe nawe yakorewe ibikorwa by’iyicarubozo. Gusaka birangiye, abasirikare bagiye gufunga Abahamya 10 harimo Igor, Aleksandr, Sergey na Vladimir
Icyo twabavugaho
Tuzakomeza kwigana ukwizera gukomeye abavandimwe na bashiki bacu bagaragaza, bigana Daniyeli na bagenzi be batatu bari ‘bariyemeje mu mutima wabo’ gukomeza kubera Yehova indahemuka nubwo bahuraga n’ibitotezo bivuye ku bategetsi bo mu gihe cyabo.—Daniyeli 1:8.
Umurongo wo hejuru (ibumoso ugana iburyo): Umuvandimwe Vladimir Ermolaev n’umugore we Valeriya; umuvandimwe Sergey Kirilyuk n’umugore we Olga