2 UGUSHYINGO 2021
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA | Abahamya batanu bo mu gace ka Sakhalin biringira ko Yehova azabafasha
Ku itariki ya 11 Gicurasi 2022, urukiko rw’intara rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Vyacheslav Ivanov, Aleksandr Kozlitin, Sergey Kulakov, mushiki wacu Tatyana Kulakova n‘umuvandimwe Yevgeniy Yelin. Ntibazajyanwa muri gereza.
Ku itariki ya 31 Mutarama 2022, urukiko rw’umugi ruri mugace ka Sakhalin rwahamije icyaha Vyacheslav, Aleksandr, Sergey, Tatyana na Yevgeniy. Sergey ma Yevgeniy bakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu n’igice. Umuvandimer Vyacheslav, Aleksandr na mushiki wacu Tatyana bo bakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Muri Nyakanga 2020
Vyacheslav, Aleksandr, Sergey na Tatyana babujijwe kurenga agace batuyemo
Ku itariki ya 2 Mata 2020
Yevgeniy na we yabujijwe kurenga agace atuyemo
Ku itariki ya 20 Mutarama 2019
Abasirikare bo mu rwego rw’u Burusiya rushinzwe ubutasi n’abaporisi b’abamaneko, bigabije ingo 11 z’abaturage bakekaga ko ari Abahamya ba Yehova. Abo basirikare bahutaje abana bakiri bato bo muri iyo miryango igihe babahataga ibibazo. Ibyo byabaye nyuma gato yaho perezida w’u Burusiya Vladimir Putin atangaje ko hagiye gukorwa iperereza ku itotezwa Abahamya ba Yehova bakorerwa
Icyo twabavugaho
Tuzi ko Yehova azakomeza kwita kuri abo bavandimwe na bashiki bacu dukunda, igihe cyose bakomeza gusubiramo amagambo y’umuhanuzi Yesaya wagize ati: “Dore Imana ni yo gakiza kanjye. Nzayiringira kandi sinzatinya.”—Yesaya 12:2.