Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Ilkham Karimov, Konstantin Matrashov, Vladimir Myakushin na Aydar Yulmetyev

19 GICURASI 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | Abavandimwe bo muri Tatarstan bishimira uburyo Yehova abafasha mu bigeragezo

AMAKURU MASHYA | Abavandimwe bo muri Tatarstan bishimira uburyo Yehova abafasha mu bigeragezo

Ku itariki ya 2 Nzeri 2022, Urukiko rw’ikirenga rwo muri Repubulika ya Tatarstan rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Ilkham Karimov, Konstantin Matrashov, Vladimir Myakushin, na Aydar Yulmetyev. Ntibajyanywe muri gereza.

Ku itariki ya 16 Ukuboza 2021, urukiko rw’umugi wa Naberezhnye Chelny ruherereye muri repubulika ya Tatarstan rwahamije icyaha Ilkham, Konstantin, Vladimir na Aydar. Ilkham na Konstantin buri wese yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’igice. Vladimir we yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itatu n‘ukwezi kumwe naho Aydar we akatirwa igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda.

Icyo twabavugaho

Ilkham Karimov

  • Igihe yavukiye: 1981 (Jomboy muri Uzubekisitani)

  • Ibimuranga: Yize gukora ibirahure. Yakoze imirimo itandukanye kugira ngo afashe umuryango we uba muri Uzubekisitani. Yimukiye mu Burusiya mu mwaka wa 2000. Mu mwaka wa 2001, umunsi umwe yasenze Imana ayisaba ko yamufasha. Bukeye bwaho yahuye n’Abahamya ba Yehova batangira kumwigisha Bibiliya. Mu mwaka wa 2004 yarabatijwe. Yashakanye na Yulia mu mwaka wa 2012

Konstantin Matrashov

  • Igihe yavukiye: 1988 (Prokopyevsk)

  • Ibimuranga: Se yapfuye Konstantin akiri. Ni umukanishi. Yita kuri nyina. Igihe Konstantin yari afite imyaka umunani, nyina yabaye Umuhamya wa Yehova. Yashimishijwe cyane no kumenya ko Bibiliya itanga ibyiringiro byo mu gihe kizaza. Yabatijwe mu mwaka wa 2018

Vladimir Myakushin

  • Igihe yavukiye: 1987 (Nizhnekamsk)

  • Ibimuranga: Yize mu mashuri y’imyuga. Akora ibikoresho byo mu modoka bikoreshwa n’amashanyarazi. Yashimishijwe no kuba Bibiliya irimo ibintu bihuje n’ubwenge, by’ukuri kandi bishyize mu gaciro. Yabatijwe mu mwaka wa 2013. Yashakanye na Svetlana mu mwaka wa 2017

Aydar Yulmetyev

  • Igihe yavukiye: 1993 (Nizhnekamsk)

  • Ibimuranga: Yize umuziki n’ubukanishi. Aracuruza kandi ni umukanishi. Yatangiye kwiga Bibiliya amaze kwibonera uko yahinduye imibereho y’ababyeyi be. Yabatijwe mu mwaka wa 2012. Yashakanye na Albina mu mwaka wa 2013. Yanze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we watojwe na Bibiliya. Yakoze imirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare

Urubanza

Ku itariki ya 27 Gicurasi 2018, abaporisi bo mu mugi wa Tatarstan bigabije ingo icumi z’Abahamya ba Yehova, maze Ilkham, Konstantin, Vladimir na Aydar bafungwa by’agateganyo. Bamaze amezi agera kuri 5 bafunzwe, nyuma yaho bafungishijwe ijisho.

Nubwo batagifungishijwe ijisho buri wese muri abo bavandimwe ari ku rutonde rw’abantu leta y’u Burusiya ivuga ko ari “intagondwa” kandi urukiko rwemeje ko batagomba kuva mu gace batuyemo. Ibyo bituma batabona uko bakoresha amafaranga yabo ari kuri konti zo muri banki kandi kubona akazi birabagora

Aydar avuga ibyabaye igihe yari afunzwe by’agateganyo agira ati: “Nibutse imirongo myinshi cyane yo muri Bibibliya. . . . Yehova yamfashije kwibuka ibintu byinshi, ubusanzwe nge ubwange ntari gushobora kwibuka.”

Umuvandimwe Konstantin yari ahangayitse cyane igihe yinjiraga muri kasho. Icyakora yahise ashaka uburyo bwo kubwira abacamanza, abacunga gereza, izindi mfungwa, abaporisi n’abayobozi ba gereza ibyo yizera. Yaravuze ati: “Igihe nari muri gereza nabonye uburyo bwo kubwiriza kurusha igihe ntari mfunzwe. Ibyambayeho ni nk’ibyo Pawulo yanditse mu kinyejana cya mbere mu Bafilipi 1:12, 13: ‘Ubu rero bavandimwe, ndifuza ko mumenya ko ibyambayeho byatumye ubutumwa bwiza butera imbere aho kububera inkomyi, ku buryo ibyanjye byamamaye cyane mu basirikare bose barinda Kayisari no mu bandi bose, ko naboshywe nzira kwizera Kristo.’”

Vladimir yishimiye cyane uburyo abavandimwe na bashiki bacu babitayeho. Yaravuze ati: “Umugore wange yabwiye ko abavandimwe na bashiki bacu bamuhaga amafaranga yo kugura ibintu maze akabinyoherereza. Abayobozi ba gereza bashyizeho umubare ntarengwa w’ibintu umuntu agombwa kwakira buri kwezi icyakora nge akenshi narawurenzaga.”

Ilkham avuga ko ubucuti afitanye na Yehova bwarushijeho gukomera. Yagize ati: “Ikigeragezo nahuye na cyo cyatumye ndushaho kuba inshuti ya Data wo mu ijuru. Narushijeho kumwiringira no kumwishingikirizaho. Ubu nsigaye mara igihe kirekire nsenga Yehova kandi nkamubwira ibindi ku mutima byose.”

Twizeye ko Yehova azakomeza guha imigisha abo bavandimwe n’imiryango, yabo kuko ‘biyeguriye Imana kandi bakaba bafatana ibintu uburemere’ muri iki gihe bahanganye n’ibitotezo.—1 Timoteyo 2:2.