Soma ibirimo

Ibumoso: Umuvandimwe Sergey Gobozev; Iburyo: Umuvandimwe Mikhail Potapov n’umugore we Tamara

3 GICURASI 2022 | YAHUJWE N’IGIHE: 26 WERURWE 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—BABACIYE AMANDE | Bakomejwe n’isengesho

AMAKURU MASHYA—BABACIYE AMANDE | Bakomejwe n’isengesho

Ku itariki ya 25 WERURWE 2024, urukiko rw’akarere ka Votkinskiy muri repubulika ya Udmurtian rwahamije icyaha Umuvandimwe Sergey Gobozev rumutegeka gutanga amande arenga miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda na Mikhail Potapov rumutegeka gutanga miliyoni zirenga 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 20 Mutarama 2021

    Abategetsi batangije urubanza ruregwamo Sergey na Mikhail, bakaba babashinja kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa

  2. Ku itariki ya 21 Mutarama 2021

    Urugo rwa Sergey bagiye kurusaka. Abayobozi bafatiriye bimwe mu bintu atunze, urugero nk’uruhushya rwo gutwara imodoka, ibyangombwa by’imodoka, ibikoresho bya eregitoronike, alubumu y’amafoto na Bibiliya zitandukanye. Abayobozi bafunze Umuvandimwe Mikhail kandi basaka inzu ye

  3. Ku itariki ya 22 Mutarama 2021

    Sergey yatangiye gufungishwa ijisho. Mikhail we yafunzwe by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 18 Gicurasi 2021

    Sergey ntiyari agifungiwe iwe mu rugo ariko yakomeje gukurikiranwa

  5. Ku itariki ya 19 Gicurasi 2021

    Mikhail yararekuwe ariko abuzwa kutava mu gace atuyemo

  6. Ku itariki ya 7 Ukwakira 2021

    Urubanza rwatangiye kuburanishwa

Icyo twabavugaho

Twizeye ko Yehova azakomeza gufasha Sergey na Mikhail mu gihe bakora uko bashoboye bagasoma Bibiliya kandi bagasenga kugira ngo bagire ukwizera gukomeye.—Abakolosayi 2:6, 7.