Soma ibirimo

Umurongo wo hasi (ibumoso ugana iburyo): Mushiki wacu Svetlana Ryzhkova n’umugabo we Svetlana Shishina

22 NYAKANGA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 30 MUTARAMA 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—BACIWE AMANDE | Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Shuya bakomeje kwihanganira akarengane

AMAKURU MASHYA—BACIWE AMANDE | Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Shuya bakomeje kwihanganira akarengane

Ku itariki ya 29 Mutarama 2024, urukiko rw’umujyi wa Shuya, ruherereye mu gace ka Ivanovo rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksey Arkhipov, Dmitriy Mikhaylov n’umugore we Yelena na mushiki wacu Svetlana Ryzhkova na Svetlana Shishina. Kandi baciwe amande akurikira: Arkhipov yaciwe amande angana na agera hafi kuri miliyoni 5 y’amafaranga y’u Rwanda, Mikhaylov yaciwe arenga miliyoni 13 y’amafaranga y’u Rwanda, umugore we Yelena yaciwe agera hafi kuri miliyoni 8, mushiki wacu Ryzhkova yaciwe agera hafi kuri miliyoni 7 y’amafaranga y’u Rwanda naho mushiki wacu Shishina we acibwa amande arenga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 21 Nzeri 2017

    Umucamanza yatanze uburenganzira bwo kumviriza ibiganiro Mikhaylovs agirana n’abandi kuri telefone

  2. Ku itariki ya 15 Mutarama 2018

    Umucamanza yatanze uburenganzira bwo kumviriza ibiganiro mushiki wacu Svetlana Ryzhkova agirana n’abandi kuri telefone no gushyiraho kamera zo kugenzura ibibera mu rugo rwe

  3. Ku itariki ya 20 Mata 2018

    Abayobozi basatse ingo z’abo Bahamya bose uko ari batanu

  4. Ku itariki ya 29 Gicurasi 2018

    Abapolisi bafashe Dmitriy kandi batangira kumukurikirana mu nkiko bamushinja ko atanga amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa. Yabaye afunzwe by’agateganyo

  5. Ku itariki ya 22 Kamena 2018

    Aleksey yongewe muri uru rubanza kandi ategekwa kutarenga agace atuyemo

  6. Ku itariki ya 27 Kamena 2018

    Mushiki wacu Yelena Mikhaylova, Svetlana Ryzhkova na Svetlana Shishina bongewe muri uru rubanza

  7. Ku itariki ya 15 Ugushyingo 2018

    Urukiko rw’ubujurire rwategetse ko Dmitriy arekurwa nyuma yo kumara amezi arenga atandatu afunzwe by’agateganyo

  8. Ku itariki ya 10 Kanama 2021

    Ni bwo urubanza rwatangiye

  9. Ku itariki ya 16 Nzeri 2021

    Idosiye yasubijwe mu bushinjacyaha kugira ngo yongere ayisuzume

  10. Ku itariki ya 25 Gicurasi 2022

    Urubanza rwasubiwemo

Icyo twabavugaho

Ubutwari no kwihangana abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bagaragaza bituma batubera isoko y’umunezero.—1 Abatesalonike 2:20.

Hejuru (ibumoso ugana iburyo): Umuvandimwe Aleksey Arkhipov n’umugore we, Natalya; umuvandimwe Dmitriy Mikhaylov n’umugore we Yelena