21 GASHYANTARE 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 31 NYAKANGA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—BACIWE AMANDE | Abavandimwe bafashwa na bagenzi babo kugira ukwizera gukomeye
Ku itariki ya 28 Nyakanga 2023, urukiko rw’umujyi wa Petrozavodsk uri muri Repubulika ya Karelia, rwahamije icyaha umuvandimwe Maksim Amosov, Mikhail Gordeev, Nikolay Leshchenko na Dmitriy Ravnushkin. Abo bavandimwe baciwe amande. Uwaciwe make yaciwe amande arenga amafaranga y’u Rwanda 5.700.000 naho uwaciwe menshi yaciwe arenga amafaranga y’u Rwanda 6.400.000.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 31 Nyakanga 2019
Abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse ingo 16 z’Abahamya ba Yehova basaka n’aho bakorera
Ku itariki ya 2 Kanama 2019
Abagenzacyaha babujije umuvandimwe Maksim kuva mu gihugu. Abayobozi batangiye iperereza ku muvandimwe Nikolay kandi bamutegeka kutava mu gace atuyemo
Ku itariki ya 6 Kanama 2019
Abagenzacyaha bashinje umuvandimwe Maksim na Nikolay “icyaha” cyo kwiga Bibiliya
Ku itariki ya 5 Nzeri 2019
Abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi bafatiye Mikhail aho akorera kandi bafatira mudasobwa ye. Umugenzacyaha yatangiye gukora iperereza ku muvandimwe Mikhail
Ku itariki ya 20 Nzeri 2019
Abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi basatse aho Dmitriy akorera kandi bafatira telefone ye. Umugenzacyaha yamaze amasaha ane ahata ibibazo Dmitriy maze atangira kumukoraho iperereza kandi amubuza kuva mu gace atuyemo
Ku itariki ya 18 Ukwakira 2021
Ni bwo urubanza rwatangiye
Icyo twabavugaho
Dushimishwa no kubona abavandimwe bacu bo mu Burusiya bakomeje kugendera mu kuri nubwo batotezwa.—3 Yohana 4.