Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Aleksandr Vasichkin, Sergey Galyamin, Anatoliy Lyamo na Vladimir Spivak

30 GICURASI 2023| YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 6 WERURWE 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—BACIWE AMANDE | Abavandimwe bo mu mujyi wa Teykovo bibanda cyane ku buryo Yehova abafasha

AMAKURU MASHYA—BACIWE AMANDE | Abavandimwe bo mu mujyi wa Teykovo bibanda cyane ku buryo Yehova abafasha

Ku itariki ya 29 Werurwe 2024, urukiko rw’akarere ka Teykovskiy ruherereye mu ntara ya Ivanovo rwahamije icyaha umuvandimwe Sergey Galyamin, Anatoliy Lyamo, Vladimir Spivak na Aleksandr Vasichkin. Buri muvandimwe yaciwe amande. Vladimir yaciwe amande arenga 8.400.000 y’amafaranga y’u Rwanda, Sergey yaciwe arenga 9.100.000 naho Aleksandr na Anatoliy buri wese yaciwe amafaranga arenga 15.400.000.

Icyo twabavugaho

Tuzi ko ibibazo twahura na byo uko byaba bingana kose muri iyi si, ari iby’igihe gito ubigereranyije n’imigisha y’iteka Yehova ahishiye abagaragu be b’indahemuka.—2 Abakorinto 4:17, 18.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 10 Mata 2020

    Yakorewe dosiye

  2. Ku itariki ya 11 Mata 2020

    Urugo rwe bararusatse

  3. Ku itariki ya 16 Mata 2020

    Yabujijwe kuva mu gace atuyemo

  4. Ku itariki ya 2 Gashyantare 2023

    Ni bwo urubanza rwe rwatangiye