23 UKUBOZA 2022
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—BAGABANYIRIJWE AMANDE | Bizeye ko Yehova azabafasha
Ku itariki ya 13 Gashyantare 2023, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri repubulika ya Chuvash, rwagabanyije amande yari yaciwe mushiki wacu Nina Martynova na Zoya Pavlova. Bari baciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga 5.000.000 ruyagira asaga 1.000.000. Igifungo gisubitse Andrey Martynov na Mikhail Yermakov bari barakatiwe nticyahindutse.
Ku itariki ya 22 Ukuboza, urukiko rw’Akarere ka Alatyrskiy ko muri Repubulika ya Chuvash rwahamije icyaha Andrey, Nina, Zoya na Mikhail. Nina na Zoya baciwe amande arenga 5.000.000 z’amafanga y’u Rwanda naho Andrey na Mikhail bo, bakatirwa igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko bahita bajyanwa muri gereza.
Icyo twabavugaho
Kuba hari abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kuba indahemuka mu gihe cy’ibitotezo, byerekana ko natwe dushobora kwigirira ‘icyizere nk’intare’ igihe duhanganye n’ibigeragezo, kuko twizeye ko Yehova adukunda kandi adushyigikiye.—Imigani 28:1.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 23 Kamena 2021
Ingo nyinshi zo muri Alatyr zarasatswe
Ku itariki ya 28 Ukwakira 2021
Iperereza ryaratangiye ku muvandimwe Andrey bamushinja gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa. Yabujijwe kuva mu gace atuyemo
Ku itariki ya 25 Mata 2022
Andrey baramureze. Umugore we Nina na we bamugejeje imbere y’urukiko bamurega kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa
Ku itariki ya 26 Mata 2022
Zoya na we yashyizwe muri urwo rubanza, bamurega kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa
Ku itariki ya 28 Mata 2022
Mikhail na we yashyizwe muri urwo rubanza, bamurega gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa
Ku itariki ya 31 Kanama 2022
Urubanza rwaratangiye