Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Mushiki wacu Margarita Moiseyenko n’umugabo we Konstantin; mushiki wacu Galina Yatsik na mushiki wacu Yelena Yatsyk

14 NZERI 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 22 NZERI 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—BAHAMIJWE ICYAHA | Bashiki bacu batatu bakomezwa n’isengesho

AMAKURU MASHYA—BAHAMIJWE ICYAHA | Bashiki bacu batatu bakomezwa n’isengesho

Ku itariki ya 21 Nzeri 2023, urukiko rw’akarere ka Zeya mu ntara ya Amur rwahamije icyaha mushiki wacu Margarita Moiseyenko, Galina Yatsik na Yelena Yatsyk kandi rwabakatiye igifungo gisubitse. Margarita yakatiwe imyaka itatu, Galina imyaka ibiri, naho Yelena imyaka ibiri n’igice. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Icyo twabavugaho

Ibyabaye kuri bashiki bacu bitwibutsa ko Yehova yumva amasengesho kandi ko azadufasha kugira imico myiza dukeneye kugira ngo tubashe gutsinda ibigeragezo.—1 Yohana 5:14.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 21 Werurwe2019

    Basatse urugo rwa Moiseyenko

  2. Ku itariki ya 13 Ukwakira 2020

    Basatse urugo rwa Yelena n’urwa Galina

  3. Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2021

    Bakorewe dosiye

  4. Ku itariki ya 15 Gashyantare 2022

    Babujijwe kuva mu gace batuyemo

  5. Ku itariki ya 24 Mata 2023

    Nibwo urubanza rwatangiye

a b Mushiki wacu Galina Yatsik na Yelena Yatsyk nta cyo bapfana.