17 UKWAKIRA 2022| YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 7 WERURWE 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—BAHAMIJWE ICYAHA | Urubanza rw’Abahamya cumi na batatu bo mu karere ka Magadan rurakomeje
Ku itariki ya 6 Werurwe 2024, urukiko rw’umujyi wa Magadan ruherereye mu ntara ya Magadan rwahamije icyaha abavandimwe na bashiki bacu bakurikira: umuvandimwe Sergey Agadzhanov, Lyubov Asatryan, Galina Dergacheva, Inna Kardakova, Irina Khvostova, Galina Pechko, Konstantin Petrov, Ivan Puyda, Viktor Revyakin, Mikhail Solntsev, Oksana Solntseva, Sergey Yerkin, na Yevgeniy Zyablov.
Sergey Agadzhanov, Lyubov, Galina Dergacheva, Inna, Irina, Galina Pechko, Viktor, Mikhail na Oksana buri wese muri bo yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itatu. Yevgeniy we yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itanu. Konstantin, Ivan na Sergey Yerkin bo bakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka irindwi. Ntibiziba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 30 Gicurasi 2018
Urukiko rwatangiye gukurikirana Ivan, Konstantin, Sergey Yerkin na Yevgeniy rubashinja gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa
Ku itariki ya 1 Kamena 2018
Abo bavandimwe bose uko ari bane babafunze by’agateganyo
Ku itariki ya 3 Kanama 2018
Konstantin bamuvanye aho yari afungiwe by’agateganyo bajya kumufungisha ijisho
Ku itariki ya 5 Ukwakira 2018
Ivan, Sergey Yerkin na Yevgeniy bavanywe aho bari bafungiwe by’agateganyo bajya kubafungisha ijisho
Ku itariki ya 20 Werurwe 2019
Urukiko rwatangiye gukurikirana Sergey Agadzhanov, Galina Dergacheva, Inna, Irina, Lyubov, Mikhail, Oksana, na Viktor. Bose bari babujijwe kugira aho bajya
Ku itariki ya 27 Werurwe 2019
Ivan, Konstantin, Sergey Yerkin na Yevgeniy babakuye aho bari bafungishijwe ijisho, ariko noneho bababuza kugira aho bajya
Ku itariki ya 1 Mata 2019
Ibirego byabo byose byahurijwe hamwe
Ku itariki ya 2 Werurwe 2021
Galina Pechko yabujijwe kugira aho ajya
Ku itariki ya 5 Werurwe 2021
Galina Pechko bamureze kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa kandi ikirego cye bahise bagihuriza hamwe n’ibindi birego by’abavandimwe na bashiki bacu 12
Ku itariki ya 25 Mata 2022
Iburanisha ryaratangiye
Icyo twabavugaho
Twishimira kubona abavandimwe na bashiki bacu bakomeza kurangwa n’ibyishimo nubwo ‘babatuka babahora izina rya Kristo, kuko umwuka w’Imana uri kuri bo.’—1 Petero 4:14.
a Nta magambo yavuzwe n’umuvandimwe Sergey Agadzhanov twashoboye kubona.