Soma ibirimo

Kuva ibumoso ugana iburyo, ku murongo wo hejuru: Umuvandimwe Sergey Agadzhanov; Bashiki bacu Lyubov Asatryan, Galina Dergacheva na Inna Kardakova

Ku murongo wo hagati: Bashiki bacu Irina Khvostova na Galina Pechko; abavandimwe Konstantin Petrov, Ivan Puyda na Viktor Revyakin

Ku murongo wo hasi: Umuvandimwe Mikhail Solntsev n’umugore we Oksana; abavandimwe Sergey Yerkin na Yevgeniy Zyablov

17 UKWAKIRA 2022| YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 7 WERURWE 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—BAHAMIJWE ICYAHA | Urubanza rw’Abahamya cumi na batatu bo mu karere ka Magadan rurakomeje

AMAKURU MASHYA—BAHAMIJWE ICYAHA | Urubanza rw’Abahamya cumi na batatu bo mu karere ka Magadan rurakomeje

Ku itariki ya 6 Werurwe 2024, urukiko rw’umujyi wa Magadan ruherereye mu ntara ya Magadan rwahamije icyaha abavandimwe na bashiki bacu bakurikira: umuvandimwe Sergey Agadzhanov, Lyubov Asatryan, Galina Dergacheva, Inna Kardakova, Irina Khvostova, Galina Pechko, Konstantin Petrov, Ivan Puyda, Viktor Revyakin, Mikhail Solntsev, Oksana Solntseva, Sergey Yerkin, na Yevgeniy Zyablov.

Sergey Agadzhanov, Lyubov, Galina Dergacheva, Inna, Irina, Galina Pechko, Viktor, Mikhail na Oksana buri wese muri bo yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itatu. Yevgeniy we yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itanu. Konstantin, Ivan na Sergey Yerkin bo bakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka irindwi. Ntibiziba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 30 Gicurasi 2018

    Urukiko rwatangiye gukurikirana Ivan, Konstantin, Sergey Yerkin na Yevgeniy rubashinja gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa

  2. Ku itariki ya 1 Kamena 2018

    Abo bavandimwe bose uko ari bane babafunze by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 3 Kanama 2018

    Konstantin bamuvanye aho yari afungiwe by’agateganyo bajya kumufungisha ijisho

  4. Ku itariki ya 5 Ukwakira 2018

    Ivan, Sergey Yerkin na Yevgeniy bavanywe aho bari bafungiwe by’agateganyo bajya kubafungisha ijisho

  5. Ku itariki ya 20 Werurwe 2019

    Urukiko rwatangiye gukurikirana Sergey Agadzhanov, Galina Dergacheva, Inna, Irina, Lyubov, Mikhail, Oksana, na Viktor. Bose bari babujijwe kugira aho bajya

  6. Ku itariki ya 27 Werurwe 2019

    Ivan, Konstantin, Sergey Yerkin na Yevgeniy babakuye aho bari bafungishijwe ijisho, ariko noneho bababuza kugira aho bajya

  7. Ku itariki ya 1 Mata 2019

    Ibirego byabo byose byahurijwe hamwe

  8. Ku itariki ya 2 Werurwe 2021

    Galina Pechko yabujijwe kugira aho ajya

  9. Ku itariki ya 5 Werurwe 2021

    Galina Pechko bamureze kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa kandi ikirego cye bahise bagihuriza hamwe n’ibindi birego by’abavandimwe na bashiki bacu 12

  10. Ku itariki ya 25 Mata 2022

    Iburanisha ryaratangiye

Icyo twabavugaho

Twishimira kubona abavandimwe na bashiki bacu bakomeza kurangwa n’ibyishimo nubwo ‘babatuka babahora izina rya Kristo, kuko umwuka w’Imana uri kuri bo.’—1 Petero 4:14.

a Nta magambo yavuzwe n’umuvandimwe Sergey Agadzhanov twashoboye kubona.