Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Dmitriy Malevaniy, mushiki wacu Olga Opaleva, Olga Panyuta n’umuvandimwe Aleksey Trofimov

29 KAMENA 2021| YAHUJWE N’IGIHE: KU ITARIKI YA 13 GASHYANTARE 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—BAKATIWE | Abahamya bakomeje kurangwa n’ibyishimo n’ubutwari nubwo batotezwa

AMAKURU MASHYA—BAKATIWE | Abahamya bakomeje kurangwa n’ibyishimo n’ubutwari nubwo batotezwa

Ku itariki ya 10 Gashyantare 2023, Urukiko rw’akarere ka Spassk mu gace ka Primorsky rwahamije icyaha umuvandimwe Dmitriy Malevaniy, mushiki wacu Olga Opaleva, Olga Panyuta n’umuvandimwe Aleksey Trofimov. Umuvandimwe Malevaniy yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi. Umuvandimwe Trofimov yakatiwe imyaka itandatu n’igice. Mushiki wacu Panyuta yakatiwe igifungo cy’imyaka ine. Abo bose uko ari batatu bahise bajyanwa muri gereza bakiva mu rukiko. Mushiki wacu Opaleva we yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ine n’igice. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twabavugaho

Dmitriy Malevaniy

  • Igihe yavukiye: 1990 (Spassk-Dalny)

  • Ibimuranga: Yigisha uko bakora porogaramu zikoreshwa muri mudasobwa. Umugore we Ulyana ni umunyabugeni. Akiri muto ni bwo Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya. Yemeye adashidikanya ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri kandi ko gukurikiza inama ziyikubiyemo bituma tugira ubuzima bwiza. Yabatijwe mu mwaka wa 2004

Olga Opaleva

  • Igihe yavukiye: 1952 (Spassk-Dalny)

  • Ibimuranga: Akiri muto yemeraga Imana ariko ntiyashishikazwaga na Bibiliya. Yahuye n’Abahamya ba Yehova bwa mbere, hashize igihe gito apfushije mukuru we wari ufite imyaka 22. Kumenya ibyo Bibiliya ivuga ku bijyanye n’umuzuko byaramushimishije. Igihe ukwizera kwe kwari kumaze gukomera yatangiye kubwira abandi ibyo yizera. Yabatijwe mu mwaka wa 1995. Kuva akiri muto yakundaga gucuranga no kuririmba. Byumwihariko yakundaga kuririmba indirimbo z’Ubwami

Olga Panyuta

  • Igihe yavukiye: 1959 (Nizhny Novgorod)

  • Ibimuranga: Mbere yo kujya mu kiruhuko k’izabukuru yigishaga mu ishuri ry’inshuke akanigisha abaturage kugira imibereho myiza. Yashakanye na Vladimir mu mwaka wa 1982. Bafite abakobwa babiri n’umuhungu umwe. Agitangira kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova yishimiye uburyo ibyo yigaga byari ukuri kandi byumvikana. Yabatijwe mu mwaka wa 1996

Aleksey Trofimov

  • Igihe yavukiye: 1959 (Irkutsk, mu gace ka Mamakan)

  • Ibimuranga: Yahuriye bwa mbere n’umugore we Tamara, mu kigo bigagaho kiri mu mugi wa Vladivostok. Bafite abana bane n’abuzukuru benshi. Yakoraga ingufuri ariko vuba aha yakoraga akazi ko kugenzura ibyumba bibamo ibyuma bishyushya amazi. Muri za mirongo 90 ni bwo yafashe umwanzuro wo gukorera Yehova amaze kumenya uko Ijambo ry’Imana ryamufasha kugira ubuzima bwiza. Yabatijwe mu mwaka wa 1996

Urubanza

Ku itariki ya 25 Ugushyingo 2018 abaporisi bigabije ingo enye z’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Spassk-Dalny kandi barazisaka. Abo baporisi bakase giriyaje z’urugi rw’inzu ya mushiki wacu Olga Opaleva maze aba ariho banyura binjira. Bamaze kwinjira bamubajije impamvu atakinguye igihe bakomangaga. Ntiyahise abona icyo yabasubiza. Abaporisi babonye ko yaturitse agatsi ko mu bwonko maze bahamagara ambirasi. Hashize iminsi mike abaporisi bamukuye kwa muganga bamujyana kumuhata ibibazo. Ukuboko n’ukuguru by’ibumoso bya Olga ntibyabashaga gukora neza bitewe n’uko hari agatsi ko mu bwonko katuritse. Umuhungu we Vitaliy Ilinykh umwitaho, na we aregwa mu rundi rubanza.

Bose uko ari bane bamaze iminsi ibiri bafunzwe by’agateganyo. Maze ku itariki ya 27 Ugushyingo 2018, bafungishwa ijisho. Ariko nyuma y’umwaka ibyo bari babujijwe baragabanyijwe

Bashinjwaga gutegura no kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa.

Inshuti n’abavandimwe hakubiyemo n’abatari Abahamya ba Yehova bibaza impamvu abantu nk’abo b’abanyamahoro bafungwa bazira imyizerere yabo. Mu rubanza rwa Dmitriy abo bakorana batari abahamya ba Yehova baramushyigikira kandi bakamutera inkunga yo gushikama.

Dmitriy we yivugira ko kuba yishimye n’ubwo atotezwa, ari ikimenyetso kimwereka ko Yehova ari kumwe nawe. Yaravuze ati: “Nk’uko inkoni ya Mose yamwerekaga ko Yehova ari kumwe na we, na nge ibyishimo bya nge ni gihamya ingaragariza ko Yehova anshyigikiye.” Yanavuze ko ibyishimo agira bizabera ubuhamya abantu bose bakora mu rukiko n’abagenzacyaha.

Olga Opaleva yaravuze ati: “Iyo ndebye ukuntu nkomeje kwihangana, nibonera ko Yehova amfasha igihe cyose. Nishingikiriza kuri Yehova muri byose ndetse no mu tuntu dutoduto, urebye ibintu byose mbirekera mu maboko ye.”

Aleksey asobanura icyamufashije kwihangana igihe yari afunzwe by’agateganyo n’igihe yari afungishijwe ijisho, agira ati: “[Yehova] yaramfashije ndakomera. Natangiye kubyibonera igihe bafungaga by’agateganyo. Icyo gihe nasabye Yehova kumpa ubutwari. Nahise numva muri nge nkomeye, maze ubwoba burashira kandi sinongera kuvuga ndya iminwa. Nahise numva ko ngomba kwakira ibyambayeho.”

Olga Panyuta yaravuze ati: “Izina rya Yehova ni ryo rigomba kuza mu mwanya wa mbere. Ubwo rero tugomba kwiringira Yehova, tukamukorera, tugakomeza gukora ibyo ashaka igihe cyose kandi tukihatira kugirana na we ubucuti bukomeye.”

Mu gihe abo bavandimwe na bashiki bacu bagitegereje ko urubanza ruzasomwa, dusenga dusaba ko bakomeza kwishingikiriza kuri Yehova we “Gitare” cyabo, kugira ngo abahe imbaraga zo kwihangana.—Gutegeka kwa kabiri 32:4.