7 KAMENA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE: 3 MATA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—BAKATIWE IGIFUNGO | Kwiringira Yehova byafashije abavandimwe kwihangana
Ku itariki ya31 Werurwe 2023, urukiko rwa Babushkinskiy rwo mu karere ka Moscow rwahamije icyaha umuvandimwe Ivan Chaykovskiy, Yuriy Chernyshev, Vitaliy Komarov, Sergey Shatalov na Vardan Zakaryan. Ivan, Yuriy, Vitaliy na Sergey baakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi atatu. Vardan yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’amezi atatu. Bahise bajyanwa muri gereza bakiva mu rukiko.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 24 Ugushyingo 2020
Abayobozi b’u Burusiya bagabye ibitero nibura ku ngo 20 z’Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Moscow. Abapolisi bafashe Ivan, Yuriy, Vitaliy na Sergey bajya kubafunga by’agateganyo kandi bafungirwa muri kasho yihariye. Igihe Yuriy n’umuryango we babasakaga kandi bakabahata ibibazo hafashwe amashusho, yaje kwerekanwa mu makuru yo kuri televiziyo
Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2020
Sergey yarafunguwe ava muri kasho afungishwa ijisho. Vardan wari mu bitaro kubera ko yakomeretse igihe babasakaga, na we yafunzwe by’agateganyo, ariko ashyirwa muri kasho ya wenyine
Ku itariki ya 27 Ugushyingo 2020
Urukiko rwategetse ko Ivan, Yuriy na Vitaliy barekurwa bagafungishwa ijisho
Ku itariki ya 30 Ugushyingo 2020
Vardan yavuye muri kasho, afungishwa ijisho, nyuma yaho yohereje ikirego cye mu bushinjacyaha avuga ko yarenganyijwe
Ku itariki ya 16 Gashyantare 2022
Urubanza ni bwo rwatangiye
Icyo twabavugaho
Duterwa inkunga no kubona ukuntu Yehova akomeje kuba hafi y’abavandimwe bacu n’imiryango yabo mu gihe nabo bakomeza kumwegera.—Yakobo 4:8.