20 GICURASI 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 17 UKWAKIRA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—BAKATIWE IGIFUNGO | Yehova yafashije imiryango myinshi kwihanganira ibitotezo
Ku itariki ya 13 Ukwakira 2023, urukiko rw’akarere ka Sovietskiy rwo mu mugi Oryol rwahamije icyaha umuvandimwe Vladimir Melnik, Vladimir Piskarev na Artur Putintsev. Buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu. Bose bafunzwe guhera mu Kuboza 2020 kandi bazaguma muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 8 Ukuboza 2020
Urubanza rwa Melnik, Piskarev na Putintsev rwaratangiye
Ku itariki ya 9 Ukuboza 2020
Abategetsi bagiye gusaka amazu umunani y’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Oryol, harimo n’amazu y’abo bavandimwe batatu. Babajyanye mu kigo bafungirwamo by’agateganyo
Ku itariki ya 11 Ukuboza 2020
Umuvandimwe Melnik na Piskarev bafunzwe by’agateganyo
Ku itariki 14 Ukuboza 2020
Umuvandimwe Putintsev yafunzwe by’agateganyo
Ku itariki ya 19 Mutarama 2021
Abayobozi bamenyeshejwe ko umuvandimwe Piskarev agomba kujya kwa muganga byihutirwa ariko banga kumuha uruhushya rwo kujya kwivuza
Ku itariki ya 21 Mutarama 2021
Umuvandimwe Piskarev bamwemereye kwakira imiti umugore we yari azanye ariko banga ko ajya kubonana na muganga
Ku itariki ya 24 Kamena 2021
Umuvandimwe Piskarev yagiye kwa muganga bamubwira ko yaturitse agatsi ko mu bwonko. Bamushubije muri cya kigo akomeza gufungwa n’ubwo byari byagaragaye ko arembye
Ku itariki ya 29 Ukwakira 2021
Abo bavandimwe bashinjwe icyaha cyo kuba mu muryango ukora ibikorwa by’ubutagondwa
Ku itariki ya 31 Mutarama 2022
Urubanza rwaratangiye
Icyo twabavugaho
Nubwo abagize imiryango batari kumwe, duhumurizwa n’uko nta cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana kandi ko izakomeza kuturinda.—Abaroma 8:38, 39.